
Eminem afite akanyamuneza ko kwakira umwuzukuru
Umuraperi Eminem ari mu byishimo bisendereye nyuma y'uko umukobwa we yibarutse umwana w'umuhungu, umwana bari bategereje cyane.
Umuraperi Eminem ari mu byishimo nyuma y'uko umukobwa we Hailie Jade Scott n'umugabo we Evan McClintock bibarutse imfura yabo.
Mu butumwa Hailie yacishije kuri Instagram ye, yavuze ko babyaye umwana w'umuhungu ku wa 14 Werurwe 2025 bamuha amazina ya Elliot Marshall McClintock.
Ni umwana wanejeje cyane abo mu muryango wa Eminem, dore ko mu Ukwakira 2024 uyu muraperi yari yabanje kwerekana ko atewe ishema no kuba mu minsi igiye kuza azaba yitwa sogokuru.
Ibyishimo bya Eminem yabicishije mu ndirimbo yise "Temporary," aho mu mashusho yayo yenda kurangira yashyizemo amashusho y'umukobwa we amugaragaza ari hafi kwibaruka.
Umukobwa wa Eminem, Scott, mbere y'uko nawe yibaruka yatangaje ko afite amatsiko menshi yo kuzahura n'umuntu yaremye, aho yemezaga ko bizaba ari ibintu by'agahebuzo kuri we.
Eminem ari mu byishimo byo kwitwa sogokuru