issa
Gasogi United na Kiyovu Sports zishobora kuzirwanaho umwaka utaha

May 8, 2025 - 11:49
 0

Amakipe 2 abarizwa muri Shampiyona y’u Rwanda, Gasogi United ndetse na Kiyovu Sports ashobora kuzirwanaho umwaka utaha.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 7 Gicurasi 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe zirimo Gasogi United ndetse na Kiyovu Sports zishobora gucutswa n’umujyi wa Kigali.

Ibi byatangiye mu minsi ishize ubwo abakinnyi ba AS Kigali bigumuraga bakanga gukora imyitoza bitewe ni uko hari ibyo bishyuzaga ubuyobozi bw’iyi kipe.

Umuyobozi w’iyi kipe, Shema Fabrice yaje kumenyesha umujyi wa Kigali ko agiye kongera kurekura iyi kipe kuko abona umujyi urimo kumunaniza kandi AS Kigali iri mu nshingano z’umujyi.

Shema Fabrice ibyo asaba umujyi wa Kigali kwari ukumufasha ikipe ikajya ibona amafaranga y’umushahara n’utundi tuntu ducye maze ibindi byose akaba ari we ubimenyera ikipe.

Dusengiyumva Sanuel, uyobora umujyi wa Kigali yabwiye Shema Fabrice ko akwiye kwihanganira aya mezi abiri arimo ukwa gatanu ndetse n’ukwa gatandatu noneho umujyi ugashyira ibintu byose ku mugorongo.

Amakuru UKWELITIMES dukesha Radio&TV10 avuga ko umujyi wa Kigali wafasha umwanzuro wo gufasha ikipe imwe mu makipe 3 akina umupira w’amaguru ndetse n’imwe ikina VolleyBall, yafashwaga.

Umujyi wa Kigali biravugwa ko ikipe ishaka gukomezanya nayo ni AS Kigali ikipe zirimo Gasogi United ndetse na Kiyovu Sports zikazirwanaho umwaka utaha. KVC ikina Volley Ball, umujyi ushobora kuyifasha.

Uyu mwaka w’imikino izi kipe zafashwaga n’umujyi wa Kigali, zagaragaje ibibazo byinshi by’amikoro ndetse bisa nkaho Kiyovu Sports na Gasogi United nta gihindutse bishobora kutazoroha umwaka utaha.

Ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona naho ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United ziracyarwana no kutampanuka mu cyiciro cya kabiri.

 Kiyovu Sports yafashwaga n'umujyi wa Kigali

 Gasogi United nayo yafashwaga n'umujyi wa Kigali

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373