issa
Nyakabanda: Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 rirashinjwa gutwara ubutaka bw'uwazize  jenoside

Jun 18, 2025 - 08:54
 0

Umuryango wa Pasiteri Amoni wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wari utuye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge urashinja ubuyobozi bw'Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda gutwara ubutaka bw'umubyeyi wabo.

Abana ba nyakwigendera Pasiteri Iyamuremye Amoni, bavuga, ko se yari pasiteri kandi w'Umuyobozi ukomeye muri iri Torero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda.

Bemeza ko yari afite ubutaka munsi y'Ishuri ryisumbuye rya APACE aza kwicwa muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse bigizwemo uruhare n'abandi ba Pasiteri bamuziza ubwoko bwe n'uburyo yakundwaga cyane n'abazungu bari barazanye iri torero mu Rwanda.

Mu nteko rusange y'abaturage yabereye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda,abana ba Pasiteri Amoni basabye ubuyobozi kubufasha gukemura ikibazo cy'ubutaka bwabo bumaze imyaka myinshi bwaratwawe n'Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda.

Aba bana ba nyakwigendera, bavuze ko ubwo ubutaka se yari afite bwahingwagamo na nyina binemezwa na bamwe mu baturage bari bitabiriye iyo nteko bari batuye muri aka gace mbere ya jenoside yakorewe abatutsi.

Umwe muri bo yabwiye UKWELITIMES, ko ubutaka bwabo ubuyobozi bw'itorero bwabutwaye bunaryubakamo inzu kandi buzi neza ko ari ubw'umubyeyi wabo.

Ati " Barabizi neza ko ubutaka ari ubwacu ahubwo bo baragiye bahindura ibintu byose ubwo hazaga gahunda yo kubaruza ubutaka n'umuhanda bawucisha hariya kandi mwambonye ko n'abaturage bose babyemeza kuko nta muntu utazi ko mama yahingaga hariya."

Yongeyeho ko abandi ba pasiteri bo muri iri torero barimo uwitwaga Bitushya aribo bicishije se.

Ati "Kuko Papa yari umuntu wize abazungu bakundaga cyane, bamugiriye ishyari bashaka ko aribo bayobora ku buryo indege gusa ya Habyarimana ikigwa bahise bohereza abantu barababwira ngo babatwikire mu nzu na risansi babica gutyo."

Umupasiteri ushinzwe itumanaho muri Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7, witwa Onesphore Yadusoneye, we yemeza ko ubwo butaka ari ubwitorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda.

Ati "Urabona ahantu hose bibaho abapasiteri iyo baba ahantu ubutaka bw'itorero babuhingamo bagenda n'undi ubasimbuye akabuhingamo rero kuba barabonaga ababyeyi babo babuhingamo ntibivuze ko bwari ubwabo."

Yongeyeho ko bafite ibyangombwa by'ubu butaka bahawe mu 1977, mu gihe abana ba nyakwigendera Pasiteri Amoni bo bavuga ko ibyangombwa by'ubutaka bwabo byahiriye mu nzu ubwo se yicwaga atwikiwe mu nzu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bamwe mu batangabuhamya nabo babwiye ubuyobozi ko ubwo butaka bazi neza ko bwari ubwa Pasiteri Amoni.

Umwe yagize ati "Bwari ubwa Pasiteri twese turabizi yari afite ahantu hanini cyane rwose nta muntu utabizi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence,we yasabye ubuyobozi bw'iri torero n'abana ba Nyakwigendera kuzegera ubuyobozi bw'Umurenge kugira ngo bubafashe gukemura iki kibazo.

Jun 18, 2025 - 21:15