issa
Huye: Arashimira Perezida Kagame Nyuma yo gukandagirwa ku Mugongo n’Umuyobozi w’Ishuri bikamuviramo ubumuga

Dec 11, 2025 - 09:39
 0

Umuhanzi Nyiransengimana Esperance uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Esp Byishimo avuga ko yishimira kuba yarahuye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, akamuha amahirwe yo kongera kwiga nyuma y’ibihe yaciyemo ubwo yakandagirwaga ku mugongo n'umuyobozi w'ishuri ubwo yigaga mu mashuri y’isumbuye mu mwaka wa kane bikaza kumuviramo ubumuga.

Ibi Esperance yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, ubwo yaganiraga na UKWELITIMES nyuma y’uko muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye haberaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku nsanganyamatsiko igira iti " Abafite ubumuga barangwe n’amarangamutima meza ajyanye n’ubudaheranwa."

Uyu mwari avuga ko yakuze akunda kuririmba yumva ko azaba umuhanzi ukomeye muri Afurika, uretse ko yagendaga ahura n’imbogamizi zirimo kubura ubushobozi n’ibindi, gusa nubwo byari bimeze bityo akumva ko uko byagenda kose azaba umuhanzi mwiza.

Avuga ko ubwo yahuraga n’ikibazo cy'Ubumuga yumvise akomwe mu nkokora, icyakora nanone ngo ntibyamuca intege kuko n’ubundi ubushake bwo yari akibufite bituma agura gitari atangira kwiga gucuranga, biza kurangira yanditse indirimbo ndetse anatangira kuzikorera amajwi ahereye kuri imwe kuri imwe ubu akaba ageze ku ndirimbo 10 zirimo imwe yatuye Perezida Paul Kagame kubera yamufashije gukomeza amasomo ye benshi babonaga ko atagishobotse.

Esperance yavuze ko mbere y’uko agira ubumuga yari muzima agenda neza nta kibazo, gusa ngo byose byatangiye ubwo yajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane.

Ati “Naragendaga neza rwose nta kibazo, gusa ubumuga kuringe bwatangiye ubwo najyaga kwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane. Icyo gihe nari nabonye amanota meza cyane rwose nk’abandi bana. Ubwo nari ngiye kwiga nshumbikirwa mu kigo.

Kuri uwo munsi nari nageze mu kigo byageze ku mugoroba, umuyobozi w'ishuri adusohora adukubita ngo mu macumbi harimo urusaku, aca uruziga atuzingiramo twese. Ubwo yagendaga atambuka ankandagira ku mugongo bituma ngira ubumuga kuva icyo gihe muri 2018 kugeza ubu, byanteye kugira ubumuga butuma ngendera mu kagare.”

Uyu mwari ufite impano yo kuririmba itangaza benshi akomeza avuga ko kuva icyo gihe yagize igikomere gikomeye yatewe n’uko amashuri ye yatekerezaga ko arangiriye aho, ariko kubwo amahirwe agira abantu benshi bamuganirizaga bakamukundisha ishuri, bakamwibutsa ko ari umuntu nk’abandi kandi ushoboye. Ndetse akaza kugira n’amahirwe akomeye cyane yo guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akamwemerera kujya kwiga.

Ati “Nyuma yo guhura n’icyo kibazo nagize igikomere gikomeye cy’uko amasomo yanjye yari arangiriye aho, gusa siko byagenze. Urebye nagize umugisha, abantu bakanganiriza bakanyibutsa ko ndi umuntu nk’abandi kandi nshoboye, gusa nge nkabona bidashoboka kubera ko ubwo nagiraga ubumuga namaze imyaka itanu ntiga, gusa ntabwo byanshiye intege.

Nyuma nibyo nahuye n’amahirwe akomeye cyane mu buzima bwanjye ubwo nahuraga n’umubyeyi wacu Perezida w’igihugu cyacu Paul Kagame anyemerera kujya kwiga. Aho ni ho natangiriye kubona ko burya bishoboka, mvuga nti 'wenda nabona andi mahirwe.' Ntabwo ayo mahirwe nayapfushije ubusa rero nahisemo gusubira kwiga, mpera mu mwaka wa kane aho nari ngeze kugeza nsoje amashuri yisumbuye, ngira n’andi mahirwe yo gutsindira kuza kwiga Kaminuza.”

Esperance akomeza avuga ko ababazwa cyane n’abantu bagifata abafite ubumuga nk’abadashoboye,  yagize ati “Mbabazwa cyane n’abantu bagifata abafite ubumuga nk’abadashoboye. Njya mbibona kuko mfite abashuti banjye benshi bikunze kubaho ugasanga agiye kwaka akazi ahantu abifitiye ubumenyi ndetse ni mpamyabumenyi yabwo ariko ngo kuba afite ubumuga akakimwa.

Nyine birambabaza pe! Rwose bantu mufite aho muhuriye n’amakampani atanga akazi, ni ukuri twe dufite ubumuga turashoboye. Hari intero tugira igira iti 'Kuba ufite ubumuga ntibivuze ko udashoboye, ahubwo nimudushyigikire mudushyire muri sosiyete nk’abandi kuko natwe turashoboye kandi turashobotse, kuko twifuza kugera ku nzozi zacu natwe twakuze dufite.”

Nyiransengimana Esperance ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba avuka mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke akaba asaba abantu bose guha agaciro abafite ubumuga kuko nabo bashoboye kandi bashobotse.

Kagame mubyeyi by byishimo Esp

Dec 11, 2025 - 11:28