Abasifuzi batsinzwe ‘Test’ ya FIFA barimo Ngaboyisonga Patrick
Ngaboyisonga Patrick ari mu basifuzi batsinzwe Test ya FIFA ubwo bashakaga Bag yo kuba abasifuzi mpuzamahanga.
Ni urutonde rurambuye rwagiye hanze kuri uyu wa mbere tariki 21 Nyakanga 2025, bivugwa ko abasifuzi bagera kuri 5 batsinzwe iri suzumwa ryakozwe na FIFA.
Aba basifuzi barimo Ngaboyisonga Patrick, Nizeyimana Is’Haq, Ngabonziza Jean Paul, Karangwa Justin ndetse na Ndayambaje Hamdan.
Ikizamini aba basifuzi bakoze ni icy’ikimbaraga cyabaye kuri uyu wa mbere nyakanga 2025, mbere yuko hatangira amahugurwa yahuje abasifuzi b’icyiciro cya mbere arimo ubera ku cyicaro cya FERWAFA i Remera.
Aba basifuzi nyuma yo gutsindwa bategereje amahire ya FERWAFA ariko bazanakomeza gutoza hano mu cyiciro cya mbere.

Ngabonziza Jean Paul nawe ari mu batsinzwe na 'Test'


Kinyarwanda
English
Swahili









