APR FC igiye gukina n’ikipe ebyiri zikomeye muri Tanzania
Ikipe ya APR FC igiye gukina imikino 2 ya gishuti n’ikipe zo muri Tanzania.
Hashize iminsi byemejwe ko ikipe ya APR FC izakina na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse ko uzaba tariki 2 Kanama 2025.
Ni umukino ikipe ya APR FC yemeje nyuma y’ibiganiro yagiranye n’andi makipe arimo Kaizar Chiefs yo muri Afurika y’epfo ndetse na ASC Mimosa yo muri Cote D’Ivoire.
Amakuru UKWELITIMES twamenye avuga ko ikipe ya APR FC yamaze gusabwa umukino wa gishuti n’ikipe ya AZAM FC nayo ikina shampiyona ya Tanzania.
Bivugwa ko AZAM FC ishaka kuzaza hano mu Rwanda igakina na APR FC ndetse iri no gusaba kuzanakina na Rayon Sports muri Sitade Amahoro.
Ikipe zo muri Tanzania zizakina imikino ya gishuti n’amakipe ya hano mu Rwanda harimo na Yanga Africans izakina na Rayon Sports tariki 15 Kanama 2025 kuri Rayon Day.
APR FC yatangiye gukina imikino ya gishuti. Ku munsi w’ejo hashize tariki 20 Nyakanga 2025, iyi kipe yatsinze Gasogi United ibitego 4-1. Amakuru ahari avuga ko irimo gutegura gukina n’Intare FC hamwe n’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abakina imbere mu gihugu mbere yo gukina na AZAM FC.
Uyu mukino APR FC izakina na Nigeria ya CHAN biteganyijwe ko uzaba tariki 29 Nyakanga 2025, kuri Sitade Amahoro. Uyu mukino nta bafama bazaba wemerewe kwinjira nkuko birimo kuvugwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









