issa
Ariel Wayz na Juno mu nzira zo gushaka uko bahangwa amaso binyuze muri Iwacu Muzika

Jul 21, 2025 - 14:43
 0

Kuva umunsi Ariel Wayz na Juno Kizigenza batangazwa ko bazahurira mu bitaramo bya Iwacu Muzika 2025 biri kuzenguruka intara enye z'igihugu, benshi batangiye kwibaza niba bazaririmbanaho indirimbo 'Away' bakoranye igihe bari mu munyenga w'urukundo.

Bidatinze aba bahanzi baje kugaragara bicaranye muri Kigali Universe, ubwo habaga umukino wahuje abahanzi, abafatanyabikorwa n'abategura Iwacu Muzika ndetse n'abanyamakuru. Uyu mukino wabaye ku wa 01 Nyakanga 2025, wasize hagiye hanze amashusho y'abo bombi bigaragara ko bahuje urugwiro.

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bigeze kumarana igihe bari mu rukundo gusa nyuma baza gutandukana bibabaza benshi mu bafana babo bishimiraga cyane urukundo rwabo.

Igihe aba bahanzi bari mu rukundo banakoranye imishinga myinshi irimo n'indirimbo 'Away' yabafashije bombi mu kumenyekana birushijeho. Uretse iyi ndirimbo kandi Ariel Wayz yanakoze mu mashusho y'indirimbo 'Birenze' ya Juno Kizigenza, ndetse mu 2024 bongera guhurira mu ndirimbo 'Injyana' bahuje n'ibihe byo kwamamaza umukuru w'igihugu.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 19 Nyakanga 2025, ubwo aba bahanzi bari mu bitaramo bya Iwacu Muzika 2025 mu Karere ka Nyagatare, abafana basabye Ariel Wayz ko yazana Juno Kizigenza ku rubyiniro bakaririmbana gusa we ababwira ko Juno yananiwe cyane ko yari yamubanjirije kuri uru rubyiniro. 

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakanyujijeho mu rukundo rwabafashije no kwamamara 

Nyuma y'iki gitaramo, Ariel Wayz yaje gushyira hanze amashusho yafashwe mbere y'uko baza mu gitaramo arimo aririmbana na Juno, indirimbo 'Illegal' ya PinkPantheress. Mu butumwa yaherekesheje ayo mashusho, yakoresheje imwe mu mirongo y'iyi ndirimbo ati "Uuuu bimeze nk'ibitemewe."

Mu bitaramo bya Iwacu Muzika 2025, abahanzi batangiye kumenyekana nyuma ya Covid-19 barimo na Ariel Wayz na Juno Kizigenza, bigaragara ko bakomeje kugorwa no guhuza n'abafana bo mu ntara, nk'uko bikorwa n'abakuru babo nka King James, Riderman, na Bulldogg. 

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bigeze gufashwa n'inkuru z'urukundo rwabo, ibyo barimo nabyo ni uburyo bwiza bwo gushaka uko bahangwa amaso mu gihe mu bitaramo bari gukorera mu ntara bigaragara ko guhuza n'abafana ku bahanzi batangiye kumenyekana nyuma ya Covid-19, bikomeje kubagora.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ariel Wayz na Juno mu nzira zo gushaka uko bahangwa amaso binyuze muri Iwacu Muzika

Jul 21, 2025 - 14:43
Jul 21, 2025 - 15:07