issa
RS Berkane yanditse amateka! Yegukanye CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu

May 26, 2025 - 10:24
 0

Ikipe yo muri Maroc RS Berkane yongeye kwandika amateka muricyi cyumweru, tariki 25 Gicurasi 2025 ubwo yegukanaga CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Simba SC yo muri Tanzania ibitego 3-1 mu mikino ibiri

Uyu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye muri Zanzibar aho Simba SC yari yakiriye umukino w’ingenzi cyane ku mateka yayo yawufashe nk’amahirwe ya nyuma, ifite icyizere cyo gukuraho ibitego 2-0 yari yaratsindiwe mu mukino ubanza.

Simba SC yatangiye umukino isatira cyane ndetse ku munota wa 17 Joshua Mutale yatsinze igitego cyayihaye icyizere cy’uko bishoboka ariko amahirwe y’iyi kipe yatangiye kujya mu mazi abira ubwo Yusuph Kagoma yahawe amakarita abiri y’umuhondo ahita ahabwa umutuku ku munota wa 50 basigara bakinira ku bakinnyi 10.

Ubwo Simba yageragezaga kongera ibitego Stephen Mukwala yabonye igitego cyari kuba icya kabiri ariko cyateshejwe agaciro nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi Beida Dahane wo muri Mauritania yemeza ko habayeho kurarira.

Ibyishimo bya Simba byaje kurangira burundu ubwo Soumaila Sidibe umukinnyi wo hagati wa RS Berkane yatsindaga igitego  ku munota wa 90+3 gikuraho icyizere cyose cyari gisigaye ku bafana ba Simba SC. Ni igitego cyahise cyemeza ko RS Berkane itwaye igikombe ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino ibiri.

Iyi ni inshuro ya gatatu RS Berkane yegukana iki gikombe cy’Afurika gihuza amakipe atarimo ayabaye aya mbere iwayo. Yari yarakigezeho mu 2020 no mu 2022 none yongeye kukigarurira mu 2025 ishimangira ko ari umwe mu makipe akomeye y’uyu mugabane mu marushanwa ya CAF.

Intsinzi ya RS Berkane ni ishimwe rikomeye ku ruhare rw’ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi by’umwihariko ubwo yegukanaga igikombe hanze y’igihugu cyayo, imbere y’abafana bari ku ruhande rw’iyindi kipe.

RS Berkane itwaye igikombe ihatana cyane ibifashijwemo nabakinnyi bayo bakomeye ndetse ninikipe yubakiye kubuyobozi buzi gukora no gushakira ibisubizo ikipe bihamye kandi biyifasha mugukomeza kwamamara muruhando mpuzamahanga.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

RS Berkane yanditse amateka! Yegukanye CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu

May 26, 2025 - 10:24
May 26, 2025 - 10:27