APR FC yatangiye gutegura ibirori ku mukino izaherezwaho igikombe
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, yatangiye gutegura ibirori.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, ikipe ya APR FC izaherezwa igikombe ku mukino wa nyuma wa shampiyona izakinamo na Musanze FC.
Ni umukino uzaba woroshye cyane kuko izi kipe zombi nta n’imwe izaba ifite icyo ihanganira kuko ikipe ya APR FC yamaze gutwara igikombe naho Musanze FC yamaze kuva mu ikipe zishobora kumpanuka.
Nubwo APR FC yamaze gutwara igikombe ariko yatangiye gutegura ibirori kuri uyu munsi izaherezwaho igikombe cya shampiyona.
Amakuru ahari ni uko abahanzi 2 bakomeye mu gihugu cy’ubugande ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba, Jose Chameleone ndetse na Wiseal Manizo bose bari kubarizwa hano mu Rwanda, bazaririmba kuri uyu mukino.
Aba bahazi bamaze iminsi hano mu Rwanda aho bari baje mu gitaramo cyaraye kibereye muri Kigali Universe. Bivugwa ko aba bagabo bazasubira Uganda bamaze kuririmba muri ibi birori bya APR FC.
Uyu mukino biteganyijwe ko ushobora kuzabera muri sitade Amahoro.
W
Wiseal Manizo ashoboro gutaramira abazareba uyu mukino
Jose Chameleon nawe bivugwa ko azaba ahari


Kinyarwanda
English
Swahili









