Manchester City ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Nk’uko abahanga mu by’imari bakurikirana iki kibazo babivuga, Manchester City ishobora guhanishwa gukurwaho amanota ari ahagti ya 40 na 60 niba ihamwe n’ibirego bikomeye iregwa. Ibyo bihano ntibyabangamira gusa umwaka w’imikino, ahubwo byanatuma impanuka mu cyirciro cya kabiri.
Manchester City yakomeje guhakana amakosa yose ishinjwa, ivuga ko imyitwarire yayo yubahirije amategeko ya Shampiyona.
Uru rubanza, rujyanye n’ibirego byo kutubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’imari (Financial Fair Play) n’andi mategeko ya Premier League, rumaze hafi imyaka itatu rukurikiranwa kuva ibirego byatangazwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2023.
Ku isonga ry’iki kibazo hari ibirego byinshi bimaze imyaka icyenda y’imikino, aho Premier League ivuga ko habayemo gutanga raporo z’imari zituzuye cyangwa zitari zo ndetse no kudafatanya mu iperereza.
Iburanisha ryigenga ryarangiye mu mpera za 2024, ariko kugeza ubu, hashize umwaka urenga nta mwanzuro uratangazwa.
Impuguke mu by’imari y’umupira w’amaguru, Kieran Maguire, yabaye umwe mu bantu bavuga cyane ku buremere bw’igihano gishobora gutangwa. Mu kiganiro yagiranye na The Overlap, Maguire yasobanuye impamvu igihano cyo gukurwaho amanota ari cyo cyonyine gishoboka muri siporo, aho kumanurwa mu cyiciro cya kabiri mu gihe hakurikizwa amategeko ya Premier League.
Maguire yagaragaje ko iki kibazo gishobora kurenga ku byabaye mbere. Nubwo andi makipe mato yagiye ahanishwa ibihano byoroheje, nka Everton yakuwemo amanota atandatu kubera kurenga ku mategeko mu myaka itatu, uburemere bw’ibirego bya Manchester City bishobora gutuma igihano kikuba inshuro icumi z’ibyabaye mbere.
Yagize ati: “Ugomba kongeraho zero ku byo twabonye mbere.” Agaragaza ko gukurwaho amanota hagati ya 40 na 60 bishoboka hakurikijwe amateka.
Hakurikijwe amategeko ya Premier League, shampiyona ntishobora kumanura ubwayo ikipe iyijyana mu cyiciro cya kabiri cya English Football League (EFL), bityo Manchester City ntishobora koherezwa mu cyiciro cya gatatu cyangwa icya kane nk’uko bamwe babivuze.
Ahubwo igihano cyose cyaba mu buryo bwo gukurwaho amanota muri shampiyona nkuru, kandi ibyo byagira ingaruka zikomeye.
Gukurwaho amanota menshi gutyo ntibyaca intege gusa icyizere cyo gutwara igikombe, ahubwo byanatuma Manchester City ijya mu rugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cyo hasi.
Ibyo byagira ingaruka zikomeye ku mupira w’amaguru mu Bwongereza, ndetse bigahindura uko Shampiyona iri gukinwa muri uyu mwaka, harimo n’ingaruka ku makipe ari hafi yo kumanuka.
Maguire yongeyeho ati “Ni gute mwicara mu nama n’abandi banyamuryango ba Premier League.. mu gihe ibi birego byemejwe? Uburiganya mu by’imari ni icyaha gikomeye… ubuyobozi bwose bwakagombye kwegura, kandi ibyo bishobora gusaba kuvugurura burundu imikorere y’ikipe.”
Nubwo bimeze bityo, Manchester City yo nticika intege. Ivuga ko ifite ibimenyetso byinshi bidashidikanywaho bizayifasha kwisobanura, cyane cyane ku birego byo kutafatanya mu iperereza, biri mu by’ingenzi mu birego 115 ishinjwa.
Ku makipe ahanganye na yo ndetse n’abakunzi b’umupira muri rusange, kuba umwanzuro utaratangazwa bikomeje gutuma habaho urujijo. Kubera ubwinshi bw’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi, uru rubanza rumaze igihe kirekire kurusha uko byari byitezwe, kandi benshi mu bari mu mupira w’amaguru bemeza ko umwanzuro ushobora gutangazwa, mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.


Kinyarwanda
English
Swahili









