Pakistan: Abarenga miliyoni 2 barasaba ubufasha nyuma yo kwangirizwa n’umwuzure
Abaturage barenga miliyoni 2.6 bari barahunze imidugudu yabo kubera umwuzure ukomeye wibasiye Intara ya Punjab muri Pakistan, batangiye gusubira mu ngo zabo, uretse ko benshi bavuga ko amazu yabo yamaze gusenyuka nimirima yabo ikaba yaratwawe n’amazi y’uwo mwuzure bityo ko bakeneye ubufasha.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pakistan ku wa 18 Nzeri 2025, ko buzafasha abaturage barenga miliyoni 2 bahuye n’ingaruka z’uwo mwuzure, watewe n’imvura nyinshi n’imiyaga y’umuhindo kuva igihe wibasiraga ako gace mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Nabil Javed, umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri Punjab, ubwo ku wa Kane yaganiraga n’Itangazamakuru yavuze ko uwo mwuzure umaze kwangiza hegitali zisaga miliyoni 2.5 z’ubutaka buhingwa ndetse abantu 118 bakaba barawuburiyemo ubuzima.
Mu gihe amazi yawo akomeje kugabanuka, imiryango yari yarahungiye mu nkambi z’igihe gito irimo gusubira mu ngo zabo, nubwo benshi bakomeje kugaragaza ko basanze ibintu byabo byose bari barahasize byarangiritse ku buryo bukomeye.
Mohammad Mohsin, w’imyaka 45 wo mu mudugudu wa Qatalpur, yavuze ko ubwo yasubiraga mu rugo rwe avuye mu nkambi n’umuryango we, yasanze inzu ye yose yarasenyutse. Yagize ati“ Umwuzure wadusenyeye ku buryo bukomeye, inzu zacu zarahirimye ubu ntidufite aho kuba.”
Parveen Bibi w’imyaka 39, wo muri uwo mudugudu, we yerekanye ibisigazwa by’inzu ye yasenyutse, avuga ko we n’umuryango we baryama hanze kubera kubura ubufasha nu bushobozi bwo kuyisanura.
Naho Khanewal, Sajjad Hussain w’imyaka 52, we yavuze ko amaze icyumweru cyose ari kumwe n’umuryango we mu nzu idasakaye nyuma y’uko umuyaga utwaye amabati y’inzu yabo.
Irfan Ali Kathia, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Punjab, ku yu wa Kane yabwiye Itangazamakuru ko kuzura kw’imigezi ya Ravi, Chenab na Sutlej byatumye babura inzira ngo bage gutabara abo bose bagizweho n’ingaruka z’uwo mwuzure. Icyakora ngo Guverinoma ya Pakistan iteganya gukora isuzuma ry’ibyangiritse byose kugirango buri muryango wose wagizweho n’ingaruka z’uwo mwuzure ubashe guhabwa ubufasha n’ingurane z’ibyangiritse.
Ubusanzwe Pakistan iri mu bihugu bikunze kwibasirwa cyane n’imyuzure itewe n’imvura nyinshi n’imiyaga y’umuhindo. Muri 2022, nibwo iki gihugu cyahuye n’umwuzure ukomeye cyane kurusha indi yose yigeze ihaba, aho abantu 1,739 bawuburiyemo ubuzima naho abarenga 20,000 bagakomereka mu gihe Kandi igihugu cyatakaje umutungo ugera kuri miliyari 40 Frw nk’uko ubuyobozi bwa Pakistan bwabitangaje.
Ibi bibaye mu gihe umwuzure wibasiye Pakistan kuva muri Werurwe uyu mwaka mu gace ka Punjab, abahatuye bavuga ko n’ubwo bawurokotse bagihangayikishijwe n’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza ubu buri mu kaga.
Amazu yabo ndetse n’imirima yabo yatwawe n’amazi nubwo ubuyobozi bw’ako gace bwo bukomeje kuvuga ko kugera muri ako gace ngo batange ubufasha bikigoye kubera kuzura kw’imigezi yaho yatewe n’uwo mwuzure.


Kinyarwanda
English
Swahili









