Manchester City igiye kongera gukora ibidasanzwe mu bwongereza
Ikipe ya Manchester City igiye kongera gutungurana nyuma y’igihe itinjiza abakinnyi benshi.
Muri Gashyantare nibwo umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola yatangaje ko iyi kipe nyuma yo kugura abakinnyi mu kwezi kwa mbere barimo Omar Marmoush, Nico Gonzalez, victor Reius na Abdukodir Khusanov , iyi kipe izongeramo n’abandi mu meshyi.
Manchester City ubwo hasozwaga shampiyona y’ubwongereza(EPL), nayo yahise itangira kujya ku isoko ariko abakinnyi bamwe baramenyekana abandi ntibajya hanze.
Bamwe mu bakinnyi bamenyekanye harimo Morgan Gibs White ukinira Nottingham Forest ndetse byanavuzweho ko Florian Wirtz yashakwaga ariko iyi kipe iza kwemeza ko nta biganiro bihari.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, nibwo hagiye hanze abakinnyi benshi Manchester City irimo kuganiriza bisa n’ibyarangiye hasigaye utuntu twanyuma.
Mu bakinnyi ibinyamakuru bitandukanye i Burayi bihurizaho harimo umuzamu Diego Costa ufatira ikipe ya Porto yo mu gihugu cya Portugal.
Abandi bakinnyi barimo kuvugwa cyane harimo Rayan Ait Nouri ukinira Wolverhampton Wanderers ukina yugarira ariko aciye ibumoso. Harimo kandi Tijjani Reijnder ukina mu kibuga hagati muri Inter Milan. Biravugwa ko ikipe ya Manchester City ishaka kumutangaho Milliyoni 65 z’amayero.
Iyi ni impeshyi ihugije cyane abayobozi ba Manchester City bitewe ni uko barimo kwitegura igikombe cy’isi cy’ama-Club kigomba kuba mu kwezi gutaha kwa Kamena kikarangira bagaruka muri Shampiyona.


Kinyarwanda
English
Swahili









