issa
Rayon Sports ihaye ibyishimo bisendereye Aba-Rayon

Aug 6, 2025 - 17:34
 0

Rayon Sports itsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wa gatatu.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa kuri uyu wa gatatu tariki 6 Kanama 2025. Ni umukino wabereye kuri sitade y’akarere ka Ngoma. Uyu mukino wakinwe muri gahunda ya Rayon Week, icyumweru cyatangiye tariki 1 Kanama 2025.

Ni umukino watangiye ikipe zombi zihanahana imipira ndetse ubona buri imwe igenda yataka cyane. Hakiri kare cyane Gorilla FC yaje gukubita ipoto ryatewe na Sally Yipoh.

Rayon Sports nayo yagendaga inyuzamo ikataka izamu rya Gorilla FC ari nako igenda ihusha uburyo bukomeye.

Ku munota wa 20, Emery Bayisenge yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports nyuma y’umupira wari uturutse muri Koroneri yatewe na Tony Kitoga nyuma yo guhanahana umupira mu mutima w’ubwugarizi bwa Gorilla FC.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi ubona n’ubundi zafunguye ari nako zigenda zatakana cyane ariko ntamakosa menshi zikora nubwo abakinnyi ba Rayon Sports abarimo Rukundo Abdourahman bahawe ikarita y’umuhondo.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zikora impinduka abakinnyi hafi ya bose barasimburwa ubona ko abatoza barimo kugenda bagerageza ikipe zabo.

Ikipe zombi zakomeje kugenda zatakana cyane ariko ukabona ko zirimo guhangana cyane mu kibuga hagati ndetse ikipe zombi kubona ibitego muri iki gice bikomeza kwanga.

Ku munota wa 65, Rayon Sports wabonaga itangiye kugira imbaraga nke, yaje gutakaza umupira mu kibuga hagati ufatwa na Musengo Tansele ateye ishoti umupira ukutita ipoto ujya hanze.

Rayon Sports nyuma y’iminota mike yahise izamukana umupira abasore barimo Bigirimana Abedi, Fiston n’abandi bahanahana umupira mu rubuga rwa Gorilla FC ariko umuzamu ababera ibamba nyuma y’amashoti bamukubise agenga ayakuramo.

Ku munota wa 85, Gorilla FC yabonye ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa ryakozwe na Musengo Tansele wakubise mu maso Ndayishimiye Fabrice ukina ku ruhande rw’ibumoso rwa Rayon Sports yugarira. Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wa gishuti kuva Rayon Week yatangira.

Icyagaragaye muri uyu mukino.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino ubona ko umutoza yifuza gutahana intsinzi bitewe nuko wabonaga ashyiramo abakinnyi ubona bakenewe ariko kandi anakomeza ubwugarizi bwe cyane. Ni Rayon Sports yakinnye ifite ubushake ariko kandi inakina umupira wavuga ko uryoheye ijisho.

Ikindi cyagaragaye ni Gorilla FC yakinnye neza uyu mukino ariko amahirwe ntiyaba ku ruhande rwayo kuko yakubise ipoto inshuro 2 ndetse n’imyitwarire itari myiza yagaragajwe na Musengo Tansele bituma ahabwa ikarita y’umutuku iyi kipe isoza aabakinnyi batuzuye.

 ImageEmery Bayisenge yishimira igitego n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports

ImageMohamed Chelly yagiriye imvune muri uyu mukino

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports ihaye ibyishimo bisendereye Aba-Rayon

Aug 6, 2025 - 17:34
Aug 6, 2025 - 20:13