Musenyeri Francis Mfumbusa wari ushinzwe itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika muri Afurika ypfuye
Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa wari ushinzwe itangazamakuru muri Kiliziya Gatolika ku mugabane wa Afurika ndetse mu cyumweru gishize yari yagizwe umwe mu bagize komisiyo ishinzwe itumanaho i Roma yitabye Imana azize uburwayi mu gitondo cyo ku wa Kabiri.
Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa, Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Tandoa mu Gihugu cya Tanzania yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2016, azize indwara nk'uko Tubikesha Vatican news.
Musenyeri Francis Mfumbusa, yapfiriye mu bitaro byitiriwe Benjamin Mkapa biri i Dodoma mu murwa Mukuru wa Tanzania, mu gihe mu cyumweru gishize tariki ya 9 Mata 2026, PapaPapa Leo XIV yari yamugize umwe mu bagize inama y'ubuyobozi ishinzwe itumanaho i Roma.
Musenyeri Mfumbusa muri Kanama 2025, yari yatorewe kuyobora komisiyo ishinzwe itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika ku mugabane wa Afurika, izi nshingano yazitorewe mu nama y'Inteko Rusange y'Abepisikopi bo muri Kiliziya Gatolika ku mugabane wa Afurika yabereye i Kigali mu Rwanda.
Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa, yari inzobere mu itangazamakuru, kuko yize i Roma muri Kaminuza ya Gregorian, ahakura impamyabumenyi y'ikirenga Doctor mu 1997. Yigishije muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Agusitini anayibera umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo.
Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa, yagizwe Umwepisikopi wa mbere wa Diyosezi Gatolika ya Tandoa yashinzwe na Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI muri 2011, anamuha kuyiyobora nka diyosezi nshya. Musenyeri Bernadin Francis Mfumbusa, yavutse 1962 ahabwa isakaramentu ry'Ubupadiri 1992 afite imyaka 30, akaba yatabarutse afite imyaka 64.

Kinyarwanda
English
Swahili









