Raporo iragaragaza ko ibitero bya Amerika kuri Iran ntacyo byagezeho
Igitero cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri site eshatu z'ibigo by’ubumara bya Iran cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize nticyangije ibice by’ingenzi by’aho.
Isesengura ku byangiritse kuri izo site n’ingaruka z’ibitero ku ntego za Iran zo kugira ubumara rirakomeje, kandi rishobora guhinduka uko amakuru mashya azagenda aboneka. Ariko ibimenyetso bya mbere ntibihuye n’ibyo Perezida Donald Trump yakomeje kuvuga ko ibyo bitero "byasenye burundu" ibikorwa byo gutunganya uranium ya Iran. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, nawe yavuze ku cyumweru ko “intego za Iran zo kugira ubumara zasenywe burundu.”
Abantu babiri bazi iby’iyo raporo bavuze ko ububiko bwa uranium yatunganyijwe bwa Iran butasenywe. Umwe muri bo yavuze ko imashini zitunganya uranium (centrifuges) "zigikomeye." Undi yavuze ko amakuru y’iperereza agaragaza ko uranium yatunganyijwe yimuwe mbere y’uko ibitero bya Amerika biba.
Ibiro bya Perezida byemeye ko iyo raporo ibaho, ariko bivuga ko batayemera.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yabwiye CNN mu itangazo ati: “Iri perereza bivugwa ko ribaho si ukuri na gato kandi ryari ryashyizwe mu cyiciro cy’amabanga akomeye cyane (‘top secret’), ariko ryamenwe n'umuntu utazwi wo hasi mu nzego z’iperereza. Gushyirwa hanze kw’iyo raporo bigamije gusa gusebya Perezida Trump no guharabika abasirikare b’intwari ngo bakoze neza igikorwa cyo gusenya ibikorwa by’ubumara bya Iran.


Kinyarwanda
English
Swahili









