issa
Uganda: UPDF yashyizeho Umuyobozi wungirije mushya w’ingabo zirwanira ku butaka

May 31, 2026 - 12:56
 0

Igisirikare cya Uganda UPDF, mu gice cy’ingabo zirwanira ku butaka, cyashyuzeho Umuyobozi wungirije mushya, Colonel Richard Kidega Obura, wahise atangira inshingano ze.

Umuhango wo gushyiraho uwo muyobozi wabereye ku cyicaro cy’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka giherereye mu Mujyi wa Gulu ku wa 30 Gicurasi 2026, ahabereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Col David Orombi Oloya wari usanganywe izo nshingano na Colonel Richard Kidega Obura wazigiyeho.

Mu ijambo rye, Col Oloya yavuze ko agiye gukoresha neza ububasha yahawe mu gukorana neza n’izindi nzego zitandukanye mu kugarura ituze mu baturage ba Uganda, nubwo uwo yasimbuye hatigeze hatangazwa urwego agiye kuyobora.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu gisirikare cya Uganda UPDF, uje mu gihe icyo gihugu gikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Ebola, ibintu byateye inzego z’umutekano gukaza ingamba zikomeye zirimo no gufunga imipaka igihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu bituranye.

May 31, 2026 - 13:11