issa
‎U Rwanda rwasabye ko hakongererwa ubushobozi Inzego mu kurwanya intwaro nto n’izoroheje

Jun 2, 2026 - 10:15
 0

‎U Rwanda rwagaragaje ko hakenewe kongerera ubushobozi inzego za Leta n’iz’ibigo bifite inshingano zo kurwanya ikwirakwizwa ritemewe ry’intwaro nto n’izoroheje, kugira ngo zirusheho gukora kinyamwuga kandi mu buryo bunoze.

Ibi byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga ya cyenda iba buri myaka ibiri, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gukumira, kurwanya no guca burundu ubucuruzi butemewe bw’intwaro nto n’izoroheje. Iyi nama iri kubera i New York kuva ku itariki ya 1 kugeza ku wa 5 Kamena 2026.

‎Muri iyo nama u Rwanda rwagaragaje kandi ko ari ngombwa gukemura ibitera ikwirakwizwa ritemewe ry’izi ntwaro bihereye mu mizi yabyo, hagashimangirwa ubufatanye mpuzamahanga ndetse no guhererekanya amakuru hagati y’ibihugu mu rwego rwo guhuza imbaraga mu guhangana n’iki kibazo gikomeje guteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’isi.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

‎U Rwanda rwasabye ko hakongererwa ubushobozi Inzego mu kurwanya intwaro nto n’izoroheje

Jun 2, 2026 - 10:15
Jun 2, 2026 - 13:37