issa
Ibiganiro bya Doha byimukiye mu Busuwisi, AFC/M23 ishimangira ko itazava mu bice yafashe

Apr 6, 2026 - 17:49
 0

Amakuru ava mu Busuwisi atangazwa aravuga ko ibiganiro by’amahoro byari bimaze igihe bibera i Doha byimuriwe muri iki gihugu cy’i Burayi, mu gihe intambara iri hagati ya Iran irwanamo na Israel na Leta zunze Ubumwe za Amerika igenda igira ingaruka ku mutekano n’imigendekere y’ibi biganiro.

Ibi biganiro bimaze igihe bibera I Doha muri Qatar byari bigamije gushaka umuti w’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa AFC/M23 uhanganye na Leta ya Kinshasa.

Amakuru aheruka agaragaza ko kwimura ibi biganiro byakozwe mu rwego rwo gukomeza inzira y’amahoro n’ubwo umutekano ku rwego mpuzamahanga ukomeje guhungabana. 

AFC/M23 yafashe umwanzuro ntakuka

Mu gihe ibiganiro bikomeje, AFC/M23 yamaze kugaragaza ko ititeguye kuva mu bice igenzura. Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro bavuze ko ibyo bice byafashwe ari “ibyabohowe” bityo ko idashobora gusubira inyuma.

Ibi bije bishimangira ibyo uyu mutwe umaze iminsi ugaragaza, aho wagiye uvuga ko ikibazo atari ukuva mu bice wafashe ahubwo ari uburyo ubutegetsi bwashyirwaho mu buryo bushya, hakabaho gufata abaturage bose kimwe by'umwihariko abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda. 

Nubwo ibiganiro byimuriwe mu Busuwisi, impande zombi ziracyakomeje kugaragaza kutumvikana ku ngingo z’ingenzi zirimo guhagarika imirwano no kugenzura ibice byigaruriwe.

Nubwo hari icyizere gituruka ku gukomeza ibiganiro, amahoro arambye azagerwaho gusa ari uko impande zombi zemeye kugabanya ibihe by’intambara no gushyira imbere ibiganiro bifatika.