Icyo umutoza wa Rayon Sports avuga nyuma yo guteza ubuyobozi abafana
Umutoza wa Rayon Sports Haruna Ferouz nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ubona ikipe ye ntacyo irimo gukora, yatangaje ko abakinnyi be batashyize umutima ku mukino ndetse batinze kwinjira mu mukino ari byo byatumye batsindwa.
Ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.
Ni Rayon Sports yakinnye nabi uyu mukino ndetse wabonaga uburyo bw’imitoreze ari bwo buri hasi kurusha ibindi nubwo wabonaga abakinnyi banakina nk’abatagize icyo babwirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino umutoza Haruna Ferouz yatangaje ko icyabuze abona abakinnyi batinjiye mu mukino hakirikare ariko kandi yabonye batigeze bashyira umutima kuri uyu mukino.
Yagize ati “ Uyu munsi twabuze ibitego kare bitewe no kutaba mu mukino, ni nabyo mvuye kubwira abakinnyi. Ukoze ibyo umutoza atakubwiye ugakora ibyawe, ibigomba kuba nyuma urabyicuza. Ngiye kuganiriza abakinnyi kuko abayobozi ubu bakora ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi bamere neza.”
Umutoza wa Rayon Sports yahakanye ibivugwa ko abakinnyi bamwe basohotse mu mwiherere mbere y’umukino yemeza ko ari ibivugwa n’abanyamakuru atari ko bimeze.
Yagize ati “ Bamwe barwaye. Abedi ararwaye, Seif umukino uheruka yahise arwara Typhoid, Serumogo yarakomeretse, nicyo cyatumye mwabonye ko habaye guhindura abakinnyi. Ibyo ni iby’abanyamakuru bavuga ariko abaje mu myitozo babonaga ko baza ariko ntibakore Imyitozo. Pavel Nzilla? Dufite abazamu batatu umwe aba agomba kwicara. Mu guhindura rero, twatsinzwe umukino uheruka twagombaga guhindura. Ku cyizere mfitiye Yves mbona ko azi gufata neza.”
Ariko kandi nubwo umutoza avuga ibi abakunzi ba Rayon Sports bararanye agahinda kenshi cyane ndetse bamwe ntibatinya kurira mu biganiro bagendaga bahereza itangazamakuru.
Kugeza ubu abafana ba Rayon Sports ntibumva ukuntu ikipe yabo irimo kuyoborwa ndetse bamwe barasaba ko ubuyobozi bwa Leta bwagira icyo bukora abayoboye bakavaho kugira ngo ikipe yabo isubirane imbaraga yahoranye.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 13 ikurikiye ikipe zirimo Gasogi United, Musanze FC zinganya amanota 15 ndetse na Police FC iyoboye urutonde n’amanota 20.
Haruna Ferouz wasigaranye Rayon Sports nyuma yo kwirukana umutoza mukuru


Kinyarwanda
English
Swahili









