Ngoma: Umusore yabuze ubwishyu bw'inzoga yiba ingurube ya Se
Umusore yafatiwe mu cyuho amaze kugurisha ingurube y'umubyeyi we umushinja kumwiba kandi yaramuguriye inzu yo kubamo .
Uyu musore witwa Nkeramihigo Emmanuel ufite imyaka 24, utuye mu kagari ka Gituza, mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, yafatiwe mu cyuho amaze kugurisha ingurube y'umubyeyi we, nyuma yo kubura ubwishyu bw'inzoga yanyweye mu kabari .
Ubwo yaganiraga na BPLUS TV, uyu musore yemeye ko iyo ngurube yafashwe amaze kuyigurisha 25.000frw. Uwo musore yibye iyo ngurube, nyuma y'uko yari yagiye mu kabari akanywa inzoga ariko akabura amafaranga yo kwishyura, nyuma ava ku kabari abwiye awamuhaye inzoga ko agiye muzanira amafaranga.
Amakuru avuga ko uwo musore yagiye iwabo akiba ingurube ya Se akanayigurisha. Uyu musore yemereye BPLUS TV, ko ibivugwa ari ukuri kandi ko yafashwe amaze kuyigurisha 25.000frw .
Umubyeyi we yamenye ahagurishijwe iyo ngurube, yifashisha ubuyobozi, uwo musore ajyanwa ku biro by'umurenge wa Rukumberi dore ko Se yanamushinjaga kumwiba na mubazi y'amashanyarazi .
Umubyeyi we avuga ko uyu muhungu yamunaniye kandi yaramufashije akanamugurira inzu ariko akaba ava iwe akaza kumwiba.
Yagize ati " Njyewe naramufashije, namuguriye inzu ya miriyoni n'igice, aba iwe aza kunyiba aturutse iwe."
Uyu mubyeyi anavuga ko uyu muhungu yamujujubije amwiba akamusabira kujyanwa kugororwa.
Ati" Kashi pawa ( cash power ), aho yayigurishije bayitwimye none mujyanye ku Murenge kugira ngo ajye kuyishinja aho yayigurishije, bampe kashi powa yanjye. Icyo nasaba nuko bamunjyanira akanya gato."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Rukumberi Nshimiyimana Jean Pierre, yabwiye BPLUS TV, ko mu rwego guhangana n'abajura bagiye gukaza ingamba mu kurwanya ubujura bajujubya abaturage.
Agira ati "Ni ubundi inama tugiyemo ni y'umutekano, ni ukunoza ingamba zijyanye no gucunga umutekano muri iyi minsi mikuru, kugira ngo abaturage bayicemo bafite umudendezo." Umurenge wa Rukumberi, ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Ngoma, ivugwamo insoresore ziba abaturage imyaka n'amatungo.


Kinyarwanda
English
Swahili









