Abana bafite ubumuga barenga ibihumbi 34 ntibanditse mu bitabo by’irangamimerere
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD) yerekanye abana bafite ubumuga bamaze kuzuza imyaka 16 y’amavuko 34830 batanditse mu bitabo by’Irangamimerere.
NCPD yanagaragaje kandi ko abana bafite ubumuga 17 302 batiga mu gihe bagakwiye kuba bari mu ishuri bari kwiga nk’abandi bantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iki kibazo bari kugenda bagishakira umuti ndetse yizeye ko bizakemuka cyane cyane ko hagiye kuzatangira gukoreshwa indangamuntu y’Ikoranabuhanga izanahabwa n’abana.
Yanashimangiye ko mu bizarebwa muri icyo cyumweru cyahariwe abafite ubumuga harimo n’uburyo abo bana 17 302 bagaragaye ko batiga bari mu Turere twose tw’Igihugu bazasubizwa mu ishuri.
Ndayisaba yongeyeho ko kuba abana bangana batyo batiga ari igihombo kubera ko hari abafite ubumuga bize, banaba abahanga ku rwego rushimishije bagira icyo bimarira n’imiryango yabo.
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR igaragaza ko nubwo hari ibihamya bigaragaza ko abafite ubumuga bashobora kwiga kandi bakisanga mu mirimo itandukanye, ariko hakiri inzitizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga ntacyo yashobora ari nayo mpa mpamvu bamwe banga kubashyira mu mashuri.
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu muri NUDOR, Vuningabo Emile, yagaragaje ko mu mbogamizi zikigaragara zituma abo bana bafite ubumuga batajyanwa ku ishuri ari imyumvire y’ababyeyi babo ikiri hasi baba bumva ko umwana ufite ubumuga atagomba kujya ku ishuri aboneraho kubasaba ko bahindura iyo imyumvire bitewe n’uko hari abana b’abahanga bafite ubumuga bakora imirimo itandukanye mu gihugu no kurushaho guharanira iterambere ry’ufite ubumuga bikorewe mu muryango.
Imibare ya NCPD yo muri Kamena 2025, y’ibanze y’ubushakashatsi ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda yagaragaje ko abafite ubumuga 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317 360 bangana na 56,4% nta kazi bafite, mu gihe 99 462 bangana na 17,7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.
Abafite ubumuga muri rusange bangana na 562 184, muri bo abantu 250 563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abangana na 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.
Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu muri NUDOR, Vuningabo Emile, yagaragaje ko mu mbogamizi zikigaragara zituma abo bana bafite ubumuga batajyanwa ku ishuri ari imyumvire y’ababyeyi babo ikiri hasi


Kinyarwanda
English
Swahili









