Abasirikare bo mu nzego zitandukanye barangije amahugurwa y’ingabo zidasanzwe(Amafoto)
Abofisiye ndetse n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe.
Aba bofisiye ndetse n’abasirikare batandutanye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) aya mahugurwa bayakoze mu gihe cy’amezi icyenda, bari mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe
Ni umuhango witabiriwe kandi n’aba-General ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yasozaga aya mahugurwa, yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.
Gen Mubarakh Muganga, yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi butandukanye bayungukiyemo mu mirimo bazakora.


Kinyarwanda
English
Swahili









