Trump yasabye Ubwongereza gukoresha igisirikare mu gukumira abimukira
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Sir Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, gukoresha ingabo z’igihugu mu kurwanya no gukumira abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu nzira y’Inyanja.
Ibi Trump yabigarutseho ku wa 18 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye na Sir Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi itatu yagiriye muri icyo gihugu mu birori byabereye i Windsor Castle nyuma yo kwakirwa n’Umwami Charles III.
Trump mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Starmer, yamusabye ko yakoresha uburyo bushoboka bwose mu guhagarika abimukira ndetse byaba ngombwa agakoresha ingabo z’igisirikare hagamijwe kubakumira burundu.
Yagize ati“ Mufite abantu benshi binjira mu Bwongereza, bityo mugomba gukoresha inzira zishoboka zose mugahagarika abinjira banyuze mu nzira y’Inyanja kandi byaba ngombwa mukifashisha ingabo z’igisirikare cyangwa se izindi nzira izo ari zo zose zishoboka, kubera ko abimukira basenya umutekano w’igihugu.”
Ni mu gihe Starmer Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza we yavuze ko guhangana no guhagarika abimukira binjira muri icyo gihugu atari ikibazo gishobora guhita gikemurwa ako kanya, uretse ko ngo Guverinoma y’u Bwongereza hari amwe mu masezerano imaze kugirana na bimwe mu bihugu abo bimukira baturukamo.
Yagize ati“ Ntabwo ikibazo cy’abimukira ari gito ku buryo cyahita gikemuka, kubera ko nta muti wihuse uhari. Ni yo mpamvu tugikomeje kugirana amasezerano na bimwe mu bihugu abo bimukira baturukamo, kuko ubu twatangiye gusubiza bamwe mu bava mu Bafaransa iwabo binyuze muri gahunda y’umwe kuri umwe.”
Trump yanashimangiye ko igihugu cye kimaze gutera intambwe ikomeye mu gukumira abinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ko ubu hari benshi mu bimukira bakomeje kwirukanwa kubera kuhinjira baciye mu buryo bwa magendu.
Ni mu kiganiro cyibanze ahanini ku ngingo nyinshi zitandukanye, ariko by’umwihariko cyane iz’umutekano, uretse ko abayobozi bombi banagaragaje ko ibihugu byabo byombi bifitanye umubano mwiza nyuma yo gusinya amasezerano mashya y’ikoranabuhanga ryitezweho kuzongera ishoramari mu Bwongereza no gukorana bya hafi ku bihugu byombi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abimukira barenga 30,000 ni bo bivugwa ko bamaze kwambuka inyanja mu mato mato binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’uko Leta y’u Bwongereza ibivuga.


Kinyarwanda
English
Swahili









