issa
Gisagara: Umuhanda wa Save ugiye gushorwamo agera kuri miliyari 5

Feb 18, 2026 - 18:32
 0

Umuhanda uva Save uhuza n’undi uturuka i Huye ujya Rwabuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ugiye gushyirwamo kaburimbo , ariko abaturage bagasaba ko wakorwa neza mu buryo bugezweho kugira ngo birusheho kuborohereza mu ngendo zibafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Muhayimana Srivier, ukorera mu gishanga cya Nyabuyogera mu murenge wa Save, yabwiye UKWELITIMES ko nubwo uwo muhanda wa Save watsindagiwe,m byaba byiza ushyizwemo kaburimbo kuko byabafasha cyane mu kugeza umusaruro wabo ku isoko byihuse.

Yagize ati “Mbere uyu muhanda wacu wari mubi cyane, ariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwiza bwemeye kuwudukorera ugatsindagirwa. Ariko nanone nk’icyifuzo dufite ni uko washyirwamo kaburimbo kuko byadufasha cyane kugeza umusaruro wacu ku masoko mu buryo bwihuse.”

Sibomana Leonare, umunyonzi na we ukoresha uwo muhanda, avuga ko uramutse ushyizwemo kaburimbo byabafasha cyane mu migendekere myiza, bityo bakabasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yabwiye UKWELITIMES, ko uwo muhanda hari gahunda yo kuwushyiramo kaburimbo mu gukomeza korohereza abaturage mu ngendo ndetse bikanafasha bamwe muri bo kugeza umusaruro wabo hirya no hino mu gihugu mu buryo bworoshye.

Ati “Gahunda yo gukora uwo muhanda uhuza Save n’undi uduhuza n’Akarere ka Huye mu by’ukuri irahari kandi iri vuba, kuwukora rero biri muri gahunda yo gukomeza korohereza abaturage ingendo no kubafasha kuwubyaza umusaruro mu buryo butandukanye."

Yakomeje agira ati "Uzakorwa rero uhereye k'uduhuza n’Akarere ka Huye ukomereze ku iteme rya Rwabuye ugere mu Murenge wa Save kuri Kiriziya. Urebye dufite gahunda yo kuwukora rwose bidatinze, icyo twabwira abaturage ni uko bashonje bahishiwe.”

Uyu muhanda muremure, uhuza Akarere ka Huye na Gisagara ndetse ikanyura mu mirenge itandukanye y’ako Karere.

Uyu Muyobozi w'Aka Karere ka Gisagara, yemeje ko uzuzura utwaye miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Mu ngingo y’imari, uzatwara agera kuri miliyari eshanu.”

Gisagara, ni kamwe mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo dukungahaye ku buhinzi bwa kijyambere. Iyo ikaba impamvu nyamukuru ituma abaturage basaba ko uwo muhanda washyirwamo kaburimbo kugira ngo ubafashe kugeza umusaruro wabo ku masoko mu buryo bworoshye.

Feb 18, 2026 - 19:05