RDC: Abunganira Lt. Gen. Yav bahakanye isano iryo ari ryo ryose n’u Rwanda
Iburanisha mu rubanza ruregwamo Lt. Gen. Philémon Yav Irung ryakomeje ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, humvwa umutangabuhamya Lt. Gen. Fall Sikabwe wahamagajwe n’ubushinjacyaha.
Mu buhamya bwe, Lt. Gen. Fall Sikabwe yatangaje ko Lt. Gen. Yav ari mu basirikare bakuru u Rwanda rwifuzaga ko bicwa, ashimangira ko atari mu bakorana na rwo nk’uko bamwe babivuga. Yavuze ko hari abasirikare bakuru batandatu b’Abanyekongo bari mu mboni z’u Rwanda.
Abo barimo: Constant Ndima (Lt. Gen.), Philémon Yav Irung (Lt. Gen.), Peter Chirimwami (Gen. Major), Sylvain Ekenge (Gen. Major), Ghislain Tshinkobo Mulamba (Gen. de Brigade) na John Chinabuuma Kamukinde (Gen. de Brigade)
Umutangabuhamya yakomeje avuga ko benshi muri abo basirikare bakuru ba FARDC u Rwanda rubafata nk’abahezanguni, nk’uko byatangajwe n’urubuga ACTUALITE.CD rwavuze kuri iyi nkuru.
Aya magambo ariko yamaganwe n’ubushinjacyaha, buvuga ko kuvuga ko uregwa yashakishwaga n’u Rwanda ari uburyo bwo kujijisha urukiko, hagamijwe kwerekana ko nta bufatanye yaba afitanye na rwo.
Ku rundi ruhande, abunganira Lt. Gen. Yav basubije bashimangira ko nta sano riri hagati y’umukiriya wabo n’u Rwanda, basaba ko urukiko rutaha agaciro ibivugwa bidafitiwe gihamya.
Iburanisha rikomeje mu gihe urukiko rukomeje kumva abatangabuhamya batandukanye, mu rwego rwo gusuzuma ukuri ku byaha ashinjwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









