issa
Umupfumu Salongo yafunguwe

Umupfumu Salongo yafunguwe

Apr 29, 2026 - 13:32
 0

Salongo yageze mu rugo iwe ku itariki 28 Mata 2026 asanga bamwiteguye babaga ihene, bishimira ko arangije igifungo cy'umwaka cy'umwaka umwe yakatiwe n'Urukiko Rukuru.

Rurangirwa Wilson uzwi mu mwuga w’ubupfumu nka Salongo yafunguwe. Amakuru agera kuri Ukwelitimes ahamya ko Salongo yageze mu rugo ku itariki 28 Mata saa kumi n’imwe z’igicamunsi. Icyakora umwanzuro umufungura wasomwe n’Urukiko Rukuru ku itariki 27 Mata 2026, uwo mwanzuro watinze kugera muri sisiteme. 

Urukiko rw’Isumbuye rwa Gasabo rwari rwahamije Salongo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahabwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ubushinjacyaha bwari bwarareze Salongo bumusabira ko yahamwa n’ibyaha bitatu birimo kudasobanura inkomoko y’umutungu, icyaha cy’iyezandonke n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urukiko rwamuhamije icyaha kimwe ibindi rubimuhanaguraho. Icyo gihe hari abaregeye indishyi barimo uwagombaga guhabwa ibihumbi 550 Frw, uwagombaga guhabwa ibihumbi 670 Frw n’uwagombaga guhabwa ibihumbi 915 Frw.

Salongo ntabwo yanyuzwe n’imikirize y’urubanza. We n’abanyamategeko biyemeje kujurira mu Rukiko Rukuru.

Barajuriye Urukiko rumuhamya igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw. Yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Icyo gihe yajuriraga mu Rukiko Rukuru hari abari baramureze bari barivanye mu rubanza.

Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro basanga Salongo igihe yakatiwe umwaka yarawumaze ahita ataha. Ku itariki 19 Ugushyingo 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Salongo afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uhereye iyo tariki yafungiweho ukageza itariki 27 Mata 2026 ubwo yakatirwaga umwaka umwe, usanga harengaho amezi hafi ane yo kuba yaratashye iyo ahabwa uwo mwaka umwe mbere y’igihe.