issa
Djihad,Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor bakomeje gufungirwa I Mageragere 

Jan 5, 2026 - 16:39
 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza rw'ubujurire bwatanzwe n'Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta ma Ishimwe Patrick alias Pazzo Man bose ,rwemeje ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Bafungiye mu Igororero rya Mageragere aho bagiye gutangira kwitegura urubanza mu mizi. Iyi minsi 30 y'agateganyo ijya ivamo imyaka bitewe n'ubwinshi bw'imanza zakirwa n'inkiko.s

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza rw'ubujurire aho rwashimangiye ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma y'uko impamvu zatanzwe n'abajuriye nta shingiro zifite.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza rw'ubujurire bwatanzwe n'Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Kwizera Nestor alias Pappy Nesta. 

Ku wa 05 Mutarama 2026 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza. Bahereye ku mpamvu urukiko rw'ibanze rwashingiyeho kugirango bahabwe iminsi 30 y'agateganyo.  

Hashingiwe kuri raporo ya Cyber Crime department yerekanye ko Pazzo Man yoherereje Semitego Muzafaru alias Ddumba ko yamusibira amashusho kuko RIB imushakisha.

Kuri Ishimwe François Xavier nawe raporo yerekanye ko telefoni ye yasakaje amashusho y'urukozasoni ya Yampano. 

Ishimwe François Xavier yaburanye ahakana ko atayasakaje ahubwo yakajwe n'uwo yari yatije telefoni. 

Kwizera Nestor,urukiko rwashingiye ku kuba raporo yerekana ko yasakaje amashusho kandi ko yanabyemereye Ubushinjacyaha n'urukiko. Kuri Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, urukiko rwasanze yarasakaje amashusho kuri WhatsApp status ye ndetse anasangiza amashusho y'urukozasoni ya Yampano ari kurongora umukobwa utaravuzwe amazina.

Mu isesengura ryakozwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hashingiwe ku buryo bose bireguye. Dosiye ya Djihad yerekana ko hari itsinda rya WhatsApp ryitwa 'Aba Chou Mupo Nyonyo' yashishikarizaga abantu kujya gushaka ayo mashusho y'urukozasoni.

Ku wa 14 Werurwe 2025 nibwo Djihad yashinze iryo tsinda rya WhatsApp ryarimo abasaga 889 Iyo gurupe ya WhatsApp yasakazaga amashusho y'urukozasoni. Hari uwitwa Jonas wasakaje amashusho y'urukozasoni ya Yampano.

Hari indi gurupe yitwa Abacu bashaka show, ya Djihad yacagamo amashusho y'urukozasoni. 

Ubuhamya bwa Aron Niyonagize alias Okimu wavuze ko Djihad yamweretse amashusho y'urukozasoni ya Yampano mbere y'uko bakora ikiganiro.

 Kuri Djihad urukiko rwemeje ko hari impamvu zifatika zituma akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Kuri Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, urukiko rwavuze ko isohoka ry'amashusho y'urukozasoni ya Yampano yabigizemo uruhare kuko raporo ya Cyber Crime yarerekanye ko yagize uruhare.

Urukiko rero rusanga impamvu zikomeye zituma Pazzo Man afungwa iminsi 30 y'agateganyo zifite ishingiro.

Kuri Ishimwe François Xavier yabaga mu rubuga kuri Facebook rwitwa Rwanda Burundu, Uganda Porono yabagamo abantu 309, rwacagamo amashusho y'urukozasoni.

 Urukiko rwavuze ko uyu Ishimwe François Xavier yishyuzaga 200 Frw kugirango agurishe ayo mashusho y'urukozasoni. Hari ibiganiro yagiranye n'abantu batandukanye yagurishije amashusho y'urukozasoni.

Kuri Kwizera Nestor nawe impamvu ze basanze nta shingiro zifite, bityo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cyafashwe ku wa 17 Ukuboza 2025 bigumanye agaciro kabyo.

Urukiko rwemeje ko ubujurire bose batanze nta shingiro bufite, nuko urubanza rusomwe kandi rwakirijwe mu ruhame. Rwaciwe n'umucamanza wababuranishije afashijwe n'umwanditsi w'urukiko.