issa
Icyo wamenya ku itegeko ryemerera urubanza mu muhezo

Apr 28, 2026 - 15:39
 0

Ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.

Ku wa 28 Mata 2026 ku Ngoro y’Ubutabera Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro haburanishirizwe urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, Ubushinjacyaha buregamo Semuhungu Eric.

Semuhungu Eric yazinduwe iya rubika agezwa ku rukiko mu gitondo cya kare.

Ubwo saa yine zaburaga iminota mike, Urukiko rwaburanishije Semuhungu Eric wari wunganiwe. Nk'ibisanzwe umucamanza yahereye ku myirondoro ya Semuhungu Eric undi nawe avuga ko ari we kandi ko yiteguye kuburana. 

Uwunganira Semuhungu Eric yabanje gusaba Urukiko ko urubanza rwabera mu muhezo. Urukiko rwabajije icyo Ubushinjacyaha buvuga nabwo buhamya ko biri mu nyungu z'uregwa nta mpamvu yo kwanga umuhezo.

Urukiko rwafashe umwanzuro urubanza rushyirwa mu muhezo abari aho bose badafite aho bahuriye na dosiye barasohoka.

Turebe ingingo yakurikijwe

Ibyo uwunganira Semuhungu Eric yasabye biteganywa n’ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.

Iyo ngingo igira iti “Iburanishwa ry’urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo….”

Semuhungu Eric yafunzwe ku 9 Mata 2026. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanishwa imyaka 10 kugeza kuri 15.

Apr 28, 2026 - 15:40