Perezida Kagame yashimiye Mamadi Doumbouya ku gutorerwa kuyobora Guinée
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Perezida Mamadi Doumbouya ku gutorerwa kuyobora Repubulika ya Guinée, amwifuriza imirimo myiza n’amahirwe masa mu nshingano zo kuyobora igihugu cye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye intsinzi ya Doumbouya, amwita “umuvandimwe,” anagaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza no kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Nshimiye umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya, ku gutorerwa kuyobora Repubulika ya Guinée. Dutegereje gukomeza guteza imbere umubano wacu ukomeye w’ibihugu byombi no gukorana bya hafi mu guteza imbere intego dusangiye n’iterambere ry’abaturage bacu.”
Ubu butumwa bugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, ubukungu n’iterambere ry’abaturage, hagamijwe amahoro n’iterambere rirambye.
Gutorerwa kuyobora Guinée kwa Mamadi Doumbouya bikomeje kwakirwa neza n’abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afurika, bagaragaza icyizere cy’uko azagira uruhare mu gushimangira umutekano, imiyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu cye.


Kinyarwanda
English
Swahili









