U Rwanda na Djibouti baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Djibouti, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, Abdoulkader Houssein Omar, uyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga.
Ibiganiro hagati y’aba bayobozi byibanze ku kureba uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze muri iki gihe, ndetse no kurebera hamwe inzira zo kurushaho kuwuteza imbere mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Abdoulkader Houssein Omar baganiriye kandi ku mahirwe ari mu bufatanye bushobora kongerwa mu bijyanye n’ubucuruzi, ubwikorezi n’indi mirimo ishobora guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti usanzwe urangwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, aho impande zombi zikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho kuwagura no kuwubyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









