Umunyamakuru Niyigaba Clement ari kuburana
Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo ruri I Kibagaba. Ni urubanza ruza gufata umwanya muremure bitewe n'uko impande ziburana hari ibyo zitumvikana. Umwuka uri ku Rukiko ni ubwinshi bw'abaje kumva urwo rubanza rwavuzwe cyane mu itangazamakuru.
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ni urubanza rwabaye ku wa 27 Mata 2026 ahagana saa tatu na 50 nyuma y'uko Umushinjacyaha yakererewe bitewe n'uko yanyuze kwa muganga.
DC Clement ahagaze imbere y'inteko iburanisha yunganiwe n'abanyamategeko babiri baritone umenyerewe mu manza z'ibyamamare ari we Maitre Bayisabe Irene.
DC Clement yabajijwe niba yiteguye kuburana avuga ko 'Yego nditeguye'. Bamusomeye ibyaha bine akurikiranyweho bine;Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta,kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi,kurwanya ububasha bw’amategeko no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Umushinjacyaha yasomye uko ibyaha byakozwe
Ko ku itariki ya 31/03/2026 ubugenzuzi bw'inyubakire bwageze aho iyo nyubako
iri basanga yarahagaritse gusenya, ko bashatse itsinda rigizwe n'abakozi b'umurenge wa Jabana n'inzego z'umutekano bajyayo kugirango ikurweho, nuko inyubako ivanwaho ko mugihe yari itangiye yatangiye kuvanwaho haje umunyamakuru witwa NIYIGABA Clement atangira kugumura abaturage amuheraho atangira kumutuka amubwira ko no kwica umuntu yamwica, ko itsinda ry'abo bari kumwe yabise ingegera, avuga ko ntaho batandukaniye n'abakoze genocide, ko ibyo bitamunyuze yahise aza amufata mu ijosi aramuniga, amuciraho ishati atabarwa n'inzego z'umutekano (Police).
bampungishiriza mu modoka aribwo yamusanze muri iyo modoka amena ikirahura abwira abaturage ati:'Muricaye muratimaje kandi muri gusenyerwa amashuri abana bazigamo.", nibwo abaturage bigumuye bafata amabuye abatangira gutera inzego z'umutekano n'itsinda ry'abakozi twari twajyanye biba intambara, dukizwa nuko twirurutse badukurikiza amabuye.
Urega cyuzuzo Jean Rene umunyerondo wa Jabana wari mu kazi icyo gihe asobanura ko Niyigaba Clement ukorera DC TV RWANDA umuyoboro wa YOUTUBE yamukubise ibuye ku ntoki, ubwo bari mu gikorwa cyo gukuraho inyubako yari yubatswe mu buryo butemewe n'amategeko ko uwo mugabo arega yaje aho bari bari muri ibyo bikorwa hanyuma asagarira ushinzwe imyubakire mu murenge witwa Mutangana Victor amufata mu ijosi aramuniga ishati ihita icika ahita ajya kubakiza, nyiri nzu yari iri gusenywa witwa Anatole URAGIWENIMANA ahita amutera umutego agwa hasi hanyuma abaturage baza kumwataka bamukubita ,bamwe umuyenzi,abandi inkoni abandi bamutera amabuye. Ashimangira ko uregwa Niyigaba yafashe ikimene cya block cement arakimutera kimufata ku ntoki ku kaboko k'iburyo uyu Niyigaba yakomeje gukurikirana Mutangana abapolisi baramutangira aranga akomeza ajya mu modoka y'Umurenge wa Jabana maze akubita ingumi mu kirahure cy'imodoka ashaka Mutangana maze kiramaneka.
Ubwo Niyigaba yakomeje kuvuga ko ubugome bwo muri 1994 bugihari ko izo mvugo zatumye abaturage batera abayobozi amabuye.
Yakomeje avuga ko Guverinoma iriho imeze nabi kuko yari amagambo menshi abaturage bumvise ayo magambo bakomeza gusagarira abaturage. Imodoka y'umurenge yagiye.
Mu ibazwa rya Niyigaba Clement haba mu Bugenzacyaha kimwe no mu Bushinjacyaha yemera bimwe mu byaha akurikiranweho akavuga ko ibyo yemera ari kwangiza cyangwa kwonona ikintu cy'undi, gukoza isoni abayobozi b'igihugu n'abashinzwe umurimo rusange w'Igihugu,no kugirira urugimo abashinzwe umurimo rusange abyemera ariko ko ibyo gukubita byo atabyemera akemera ko yamennye ikirahuri cy'imodoka y'Umurenge agakurura Engenier akamuciraho ishati , asobanura ko yari afatanije ishuri na Anathole ko ibyo yakoze byose yabitewe n'umujinya ko babasenyeye n'amafaranga yose yarabashizeho.
Yemera kandi ko bari bubatse ibinyuranije n'ibyo bemerewe ku cyangombwa bahawe agasoza asaba imbabazi. Yemera kandi ibyo yasakaje ku mbuga nkoranyambaga'Post' yabajijweho ko ariwe wazanditse yemera ko ariwe agashimangira ko yabiteye n'umujinya.
Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yivugiye ko mbere na mbere amakosa yatangiye ubwo batakurikizaga ibyo bemerewe ku cyangombwa cyo kuvugurura.
Mu cyumba cy'iburana cyari cyuzuye ababuranyi, abaje kumva imanza, by'umwihariko abakoresha YOUTUBE bari baje gutara inkuru ya Niyigaba Clement.
10:30 Umushinjacyaha yasabye ko Urukiko rwakira impamvu z'Ubushinjacyaha, bamusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 66, 74 y'itegeko Nº 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha,burasaba Urukiko ko Niyigaba Clement yaba afunzwe by'agateganyo mu gihe cyingana n'iminsi 30: Kuko hari impamvu bagaragaje haruguru zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho kuba yarakoze ibyo byaha.
Kuko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera kuko n'uwo bareganwa ubu yatorotse Ubutabera.
Kuba iperereza rigikomeje kuko hari abandi bavugwa muri iyi dosiye bagishakishwa hari impungenge ko aramutse arekuwe habaho akagambane kagamije gusibanganya ibimenyetso.
10:36 Niyigaba Clement yireguye
.....urubanza rurakomeje...

Kinyarwanda
English
Swahili









