Abatunze Imodoka zabo i Kigali bagiye kujya baziparika batege Bus
Mu kiganiro cyihariye Ukweli Times yagiranye n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Madam Emma Claudine, yasobanuye byinshi ku mavugurura mashya mu gutwara abantu muri Kigali, avuga ko icy'ingenzi ari uguhindura imyumvire y'abaturage, abantu bakamenya ko gutega bus atari iby’abadafite ubushobozi ahubwo ari uburyo bwifashishwa n’imijyi yose igezweho kugira ngo yihutishe ingendo, itume ubuzima bworoha kandi burushaho kubungabunga ibidukikije.
Bus zigiye kwihutisha ingendo kuruta mbere
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko uburyo bushya bwa bus bugiye gukemura ikibazo cyo gutinda ku muhanda no kumara umwanya munini abagenzi bategereje ibinyabiziga bibatwara. Yasobanuye ko imikorere mishya izatuma bus zigera ku byapa ku gihe, kandi zigahaguruka zidategereje ko zuzura.
Ati “Nta muntu tuzahatira kujya muri bus; ahubwo serivisi nziza ni zo zizatuma abantu ubwabo babona ko ari amahitamo meza bakishimira gutega bus.”
Ese bus zizahaguruka zituzuye? Ni nde uzishyura icyo gihombo?
UkweliTimes yamubajije ikibazo cyibazwaga na benshi: bus zizajya zihaguruka zituzuye, ni nde uzishyura icyo gihombo?
Madam Emma Claudine yasubije ko ubu nta gihombo kizongera kuba ku batwara bus kuko sosiyete zose zitwara abantu zigiye kujya zishyurwa na Ecofleet ikigo cyihariye gishinzwe imikorere, igenzura n’imicungire y’ibikorwa byo gutwara abantu muri za bus.
Ati " ECOFLEET ni yo izaba ishinzwe kugenzura uko ingendo zikorwa, kandi ubwishyu bw’ingendo buzajya bushingira kuri service nziza, si ku mubare w’abagenzi bari muri bus. Bityo ntagihombo kizaba mu buryo bw’imikorere.”
Nta mugenzi uzongera guhagarara ku cyapa cyangwa gutinda muri gare
Mu mvugo benshi batizeye neza, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko amavugurura mashya agamije guhagarika burundu ikibazo cy’abagenzi bajya kumara iminota myinshi ku byapa, ndetse no gutinda muri gare.
Ati "Ubu nta mugenzi uzongera guhagarara ku cyapa igihe kirekire, nta n’uzongera gutinda muri gare. Uburyo bushya bugenewe gutuma ingendo zigenda neza kandi mu buryo buhoraho.”
Abatuye Kigali barasabwa gukoresha bus kuruta imodoka zabo
Madam Emma Claudine asoza asaba abatuye Kigali gufata iya mbere mu gushyigikira iki gikorwa gishya, kugira ngo umijyi ukomeze kuba mwiza, itekanye kandi yorohereza ubuzima bw'abayituye.
Yagize ati:
“Abatuye Kigali bakwiye gukoresha bus kuruta gukoresha imodoka zabo bajya banava ku kazi. Bizatuma dufata neza imihanda, tugabanya umubyigano kandi tukabungabunga ibidukikije.


Kinyarwanda
English
Swahili









