Byiringiro Lague na Dj Crush hagati yabo birashyushye (AMASHUSHO)
Umubano wa Dj Crush na Byiringiro Lague ukomeje kuvugisha benshi nyuma y’amashusho yagiye hanze bishimanye cyane.
Ni amashusho yagiye hanze mu ijoro ryacyeye tariki 19 Ukwakira 2025, aho aba bombi bari mu gitaramo ‘Let Celeberate’ cyaberaga muri Mundi Center cyarimo abahanzi bakomeye b’ibyamamare.
Aba bombi bagaragaye barimo kuririmba indirimbo ya Davis-D wari kuri ‘Stage’. Abahanzi bari muri iki gitaramo cyitabiriwe n’ingeri nyinshi, barimo Yampano, Kirikou Akili, Davis-D, Yampano hamwe na Bushali.
Uyu mukinnyi wa Police FC, Byiringiro Lague afite umugore n’abana babiri ariko akomeje gutuma benshi bamugarukaho cyane kubera umubano akomeza kugirana n’uyu mukobwa uzwi mu kuvanga imiziki hano mu Rwanda.
Ubwo Byiringiro Lague yagarukaga mu Rwanda mu kwezi kwa mbere 2025, yavuzwe cyane mu mubano w’ihariye na Dj Crush ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko aba bombi baryamana nubwo baje kubihakana bivuye inyuma.
Byiringiro Lague yatangiye Shampiyona neza Saison 2025-2026, ndetse akomeje gufasha ikipe ya Police FC kuyobora urutonde rwa shampiyona. Uyu mukinnyi yitabiriye iki gitaramo avuye mu mukino ikipe ye Police FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0.
Byiringiro Lague n'imfura ye y'umukobwa
Umugore wa Byiringiro Lague Uwase Kelia
DJ Crush yagaragaye arimo kugarukwaho cyane


Kinyarwanda
English
Swahili









