Muhanga: Arakekwaho kwica mukuru we, nawe agashaka kwiyahura
Umuhungu witwa Dufatanyenimana Fabien w’imyaka 20 mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, arashinjwa icyaha cyo kwica mukuru we witwaga Nshamihigo Gilbert w’imyaka 25, ndetse nawe akagerageza kwiyahura ariko ntibimuhire.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, ho mu Karere ka Muhanga, mu ijoro rishyira ku wa 18 Ukwakira 2025.
Bivugwa ko uyu musore yishe mukuru we abanje kumutema amaguru, akurikizaho amaboko ndetse nyuma akamutema n’umutwe kugeza apfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko uyu ukekwaho kwica mukuru we, akimara gukora iki cyaha yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti yahambiriye mu giti, ntibimuhire akitura hasi.
Nyuma abaturage bakomeje kumushakisha, maze bamusanga mu mukoki muremure yakomeretse cyane.
Yagize ati “Abaturage bamusanze mu mukoki, nawe ahita ajyanywa ku Bitaro bya Kabgayi kuvurwa.”
Yongeyeho ko basanze intandaro y’uru rupfu ari amakimbirane aba bavandimwe bari bafitanye, yihanganisha umuryango wabuze umuntu, aboneraho gusaba imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo babafashe kuyakemura.


Kinyarwanda
English
Swahili









