issa
Vinicius Junior yahawe ubutabera ku irondaruhu yakorewe

Feb 24, 2026 - 14:46
 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ryahagaritse by’agateganyo umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni, umukino umwe nyuma yo gukekwaho kubwira amagambo Vinicius Junior arimo irondaruhu.

UEFA yatangaje ko yatangiye iperereza ku birego by’imyitwarire irimo irondaruhu byabereye mu mukino ubanza wa kamarampaka wa Champions League hagati ya Benefica na Real Madrid. Ku busabe bw’Umugenzuzi w’Imyitwarire n’Ibihano wa UEFA, Prestianni nta zakina umukino wo kwishyura mu gihe iperereza rigikomeje.

Ikipe ya Benfica yatangaje ko izajuririra iki cyemezo cy’agateganyo cyo guhagarika Prestianni, nubwo yemera ko igihe gito gisigaye mbere y’umukino wo kwishyura gishobora gutuma ubujurire butagira icyo buhindura kuri uwo mukino.

Nubwo bimeze bityo, Benfica iracyatekereza kujyana Prestianni i Madrid ku wa Kabiri saa ine n’igice za mu gitondo (10:30am) ubwo izava i Lisbon muri Portugal. Ibi byatuma ashobora gukina umukino wo kwishyura na Real Madrid ndetse agahura na Vinicius Junior mu gihe ubujurire bwabo bwakwemerwa.

Ibi byatangiye ubwo Vinicius Junior yari amaze gutsindira Real Madrid igitego cya mbere, akacyishimira ari imbere y’abafana ba Benfica, bituma ahabwa ikarita y’umuhondo. Nyuma yaho, Prestianni yaramwegereye, azamura umupira apfuka ku munwa mbere yo kumubwira amagambo ataramenyekana neza.

Vinicius Jr yahise yirukira umusifuzi François Letexier kumugezaho ikibazo, bituma umukino uhagarara by’ako kanya. Umusifuzi yahise akoresha amabwiriza ya FIFA yo kurwanya irondaruhu, maze umukino uhagarikwa by’agateganyo.

UEFA yihutiye gufata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Gianluca Prestianni. Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, hashyizweho umugenzuzi w’imyitwarire kugira ngo akore iperereza ku birego by’uko Prestianni yaba yarakoreye irondaruhu Vinicius Junior mu mukino wabaye ku mugoroba wabanje.

Uyu mugenzuzi yamaze kuvugana n’impande zose bireba, anageza raporo y’agateganyo ku Rwego rushinzwe imyitwarire n’ibihano rwa UEFA, asaba ko Prestianni ahagarikwa umukino umwe mu gihe inzira y’ibihano igikomeje.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’agateganyo, umugenzuzi yemeza ko hari ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko Prestianni ashobora kuba yararenze ku mategeko ya UEFA arwanya imyitwarire y’ivangura. Iyo myitwarire ishobora guhanishwa nibura guhagarikwa imikino 10.

UEFA yasobanuye ko iki gihano cy’agateganyo cyatanzwe nta kubogama kubirimo bivuze ko Prestianni agifite uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye kandi bukurikije amategeko mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

Uefa suspend Benfica's Prestianni over alleged racism - RTHK

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373