Muhanga: Umusaza w'imyaka 75 akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we

Mar 19, 2025 - 13:39
 0

Umusaza w’imyaka 75 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we, nyuma y’uko ahengereye nyirakuru agiye agahita amukorera ibyamfurambi yitwaje ko yumvaga ashaka Imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye  umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzuku we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

Akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 27 Gashyantare 2025 mu mudugudu wa Njamena, akagari ka Kibaga, mu murenge wa Rungendabari. Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana usanzwe ubana na nyirakuru na sekuru, yavuye kuvoma asanga nyirakuru yagiye guhinga. Sekuru yaramuhamagaye ngo amusange aho yararyamye, maze umwana ajya kwitaba, ahageze aramusambanya.

Uregwa ubwo yabazwaga yemeye icyaha; avuga ko yasambanyije umwuzukuru we ubwo yumvaga ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, amuhengera avuye kuvona aramuhamagara amusanga aho yararyamye. 

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

 source: .nppa.gov.rw/ikaze

Mar 19, 2025 - 15:02

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.