Asake ntiyorohewe n'Abanyekongo bavuga ko yasuzuguye Fally Ipupa
Abakunzi b’umuziki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwibasira umuhanzi Asake wo muri Nigeria, bavuga ko yasuzuguye Fally Ipupa.
Fally Ipupa, ubwo yari ari gukora kuri album ye nshya yifuje ko yakorana indirimbo na Asake. Nuko aza kumwandikira amusaba ko bakorana kuri uwo mushinga.
Asake ubwo yabonaga ubutumwa bwa Fally Ipupa, yamusubije amubwira ko agomba kwishyura miliyoni 10 z'Amanaira ya Nigeria(arengaho gato miliyoni 9 Rwf), kugira ngo bakorane, bitabaye ibyo bakabireka.
Fally Ipupa ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, maze abakunzi b’umuziki bo muri Kongo kubyumva barakara uko.
Bavuga ko Fally Ipupa ari icyamamare inshuro icumi kurusha Asake ndetse banemeza ko arenze kure abarimo, Davido, Wizkid, na Burna Boy.
Ku bwabo, Asake yari akwiye kubona ko ari amahirwe akomeye abonye yo gukorana indirimbo n’umunyabwigwi nka Fally Ipupa aho kumusuzugura amusaba amafaranga.
Abakunzi b’umuziki bo muri Kongo basabye ko Asake atazigera yemererwa kuza mu gihugu cyabo ukundi kubera uko yitwaye kuri Fally Ipupa.
Fally Ipupa ni umuhanzi wubashywe iwabo muri Kongo no muri Afurika yose


Kinyarwanda
English
Swahili









