Min. Nduhungirehe yahuye n’Umujyanama Mukuru wa USA baganira ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika (U.S. Senior Adviser for Africa), ubwo yari i Paris mu nama yiswe Great Lakes Humanitarian Conference.
Ibiganiro byabo byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu bikorwa bigamije gushimangira amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’uburyo ibihugu byo muri ako karere byakomeza gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro arambye n’ubufatanye hagati y’ibihugu by’Akarere, mu gihe Boulos yagaragaje ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gukomeza gufatanya n’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari mu guteza imbere amahoro, iterambere n’ubutabazi bwihuse aho bikenewe.
Inama ya Great Lakes Humanitarian Conference yabereye i Paris yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere, igamije gushimangira ubufatanye mu gufasha abaturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bahura n’ibibazo by’imibereho n’umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









