AFC/M23 yahaye ibitaro bya Masisi imbangukiragutabara
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashyikirije ibitaro bikuru bya Masisi imbangukiragutabara nshya kugira ngo ijye ibifasha guha abaturage serivisi z'ubutabazi bwihuse.
Ibi bitaro bikuru bya Masisi bahawe imbangukiragutabara biri mu ntera y’ibilometero birenga 80 uvuye mu Mujyi wa Goma. Biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 800 batuye muri teritwari yose.
Uyu muhango wo gutanga iyi mbangukiragutabara yo mu bwoko bwa Land Cruiser wayobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, kuri uyu wa 22 Mutarama 2026.
Guverineri Bahati yavuze ko AFC/M23 yafashe iki cyemezo nyuma y’uko ibi bitaro byibasiwe n’inkongi ikomeye tariki ya 19 Mutarama, yatwitse imodoka zabyo.
Ati “Ntidushobora kubaho nta buzima. Abaturage bacu bakubititse igihe gihagije. Reba kuva muri Teritwari ya Masisi, kugeza umurwayi hano ni ikibazo. Ariko iyi modoka izabafasha kuva ku bigo nderabuzima, bagere hano kuri zone, bahabwe ubuvuzi.”
Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr. Kandunda Ombindu Lucien, we yavuze ko abaturage bo muri Masisi bagorwaga cyane no kuhagera cyangwa kujya ku bitaro by’intara i Goma, ariko ubu ko iyi modoka izajya iborohereza.
Ibitaro bikuru bya Masisi biri mu ntera y’ibilometero birenga 80 uvuye mu Mujyi wa Goma. Biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 800 batuye muri teritwari yose.


Kinyarwanda
English
Swahili









