issa
AFC/M23 irifuza ko Congo iyoborwa nka Amerika

Aug 7, 2025 - 17:22
 0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko igihe kigeze ngo iki gihugu kigire imiyoborere ishingiye kuri "Fédéralisme", nk’uko bikorwa mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

AFC/M23 ivuga ko imiyoborere ishingiye ku butegetsi bumwe bw’i Kinshasa imaze imyaka irenga 60 itabasha gukemura ibibazo byugarije abaturage, ahubwo ikongera ubusumbane mu mitungo n’iterambere. Iri huriro ryemeza ko “Fédéralisme” izatanga ubwisanzure ku ntara, ikazifasha kwigenzurira umutungo, ingengo y’imari ndetse na gahunda z’iterambere.

Mu gihe DRC ifite intara 25, AFC/M23 isanga hakwiye kugirwa intara eshanu nini zifite uburenganzira bwo gufata 60% by’umusaruro wabyo, Leta igasigarana 40%. Izi ntara zikagenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ingufu n’andi masoko y'iterambere.

Icyakora, Guverinoma ya DRC ntishyigikiye iki gitekerezo, aho umuvugizi wayo Patrick Muyaya yavuze ko “Fédéralisme” ishobora kuba uburyo bwo gushaka kugabanya igihugu. Yagize ati "Ni umugambi uhishe wo kugabanya DRC mo ibice." 

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru muri Qatar hazabera ibiganiro bizahuriza hamwe intumwa za AFC/M23 n’iza Leta ya Congo, aho AFC/M23 iteganya gushyira ku meza iki gitekerezo cya "Fédéralisme" nk’umusingi w’amahoro arambye.

Umuvugizi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya ntiyemeranya n'imiyoborere ya Fédéralisme 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

AFC/M23 irifuza ko Congo iyoborwa nka Amerika

Aug 7, 2025 - 17:22
Aug 7, 2025 - 19:44