issa
Yemi Alade ari mu bashyitsi b’imena bazita abana b’ingagi izina

Sep 4, 2025 - 10:51
 0

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Yemi Eberechi Alade uzwi cyane ku izina rya Yemi Alade, byamaze kwemezwa ko ari umwe mu bazitabira umuhango wo kwita abana b’ingagi izina uteganyijwe kubera i Kinigi, ku wa 5 Nzeri 2025, mu Karere ka Musanze.

Uyu muhanzi kazi Yemi Alade yaherukaga mu Rwanda mu 2023 ubwo yitabiraga ibihembo bya Trace Awards akanegukana igihembo. Naho kuri iyi nshuro aje nk’umushyitsi w’icyubahiro, aho azaba ari umwe mu bashyitsi b’imena bazita amazina abana b’ingagi ndetse bakagaragaza agaciro ko kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Uretse Yemi Alade, abandi bantu batangajwe ko bazita abana b’ingagi amazina barimo Athanasie Mukabizimungu, washinze Koperative yitwa Imbereheza,
Reed Oppenheimer, Umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation,
Sang Hyup Kim, Perezida wa Global Green Growth Institute, hamwe na Alliance Umwizerwa, umushakashatsi mu kigo kitwa Dian Fossey Gorilla Fund.
Uyu ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, aho biteganyijwe ko abana b’ingagi 40 ari bo bazitwa amazina, barimo 18 bavutse mu 2024. Ni nyuma y’uko uyu muhango wo Kwita Izina wa 2024 utabaye kubera icyorezo cya Marburg cyari cyugarije u Rwanda.
Kuva uyu muhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi basaga 395. Umubare w’ingagi mu misozi nawo wageze ku rwego rushimishije, aho wavuye ku 880 mu 2012 ukagera ku 1,063.
Ibi bikagaragaza intsinzi ziva mu bufatanye bwa Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

MUHIRE Jean Berchmans 

Sep 4, 2025 - 18:23