Yibaga televiziyo bari kuyireba - Ubuhamya bw'uwari warabaswe na Mugo
Ntare Olivier, ni n'umusore w'imyaka 32 y'amavuko utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karerere ka Nyarugenge, wemeza ko yanyweye ibiyobyabwenge bitandukanye mu gihe cy'imyaka 5 ndetse ashimira Imana yamufashije kubireka.
Mu kiganiro na UKWELITIMES, uyu musore yavuze, ko adashobora kuzibagirwa amarorerwa yakoraga igihe yanywaga ibiyobyabwenge.
Yemeza ko yanywaga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi,Mugo,cocaine ndetse na Mayirungi kandi nta n'umunsi yabisibaga.
Ati " Umva Mugo narayinyweye cyane ni nayo nakundaga kurusha urumogi. Mayirungi yo nayinywaga iyo nabaga nabonye amafaranga menshi gusa icyo nakubwira ibiyobyabwenge si ibintu."
Yakomeje agira ati " Ibiyobyabwenge biragatsindwa ahubwo mujye musabira ababinywa. Uzi ko hari igihe ninjiraga muri salon yo mu rugo ababyeyi n'abavandimwe banjye biyicariye bari kwirebera nk'amakuru nkayizimya nshaka kujya kuyigurisha nibwira ko nta muntu uri kundeba?"
Yakomeje avuga ko inshuro nyinshi yanibaga ibintu bitandukanye akajya kubigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kugura mugo.
Ati " Uragira ngo umuntu unywa Mugo udafite akazi hano muri Afurika yabura kwiba? Mugo irahenda iyo uyibuze uhera ku bintu byawe byose ugatangira kubigurisha iyo birangiye noneho utangira kwiba iby'iwanyu nabyo byashira noneho nibwo utangira kwiba abaturage gutyo gutyo."
Yakoraga imibonano nta gakingirizo
Ntare, yongeyeho ko iyo umuntu yabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa iyo yabinyweye atajya yibuka no gukoresha agakingirizo igihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati " Uzi ko nari meze nk'uwibera mu iyindi Si? kuko sinambaraga agakingirizo hari n'igihe nisangaga naryamanye n'indaya ntakambaye rimwe na rimwe hari n'igihe nasangaga kacitse nkiheba hashira iminsi nkabyibagirwa mbese Mugo si ikintu."
Uyu musore akomeza avuga ko nyuma yaje gufatanwa urumogi n'inzego z'umutekano ajyanwa mu kigo Ngororamuco cya Iwawa bimuviramo kureka gukoresha ibiyobyabwenge burundu.
Ati "Ndi Iwawa ntarebye ubuzima mbayemo nitekerezaho nshyira ubwenge ku gihe mfata umwanzuro n'ubwo utari woroshye ndabireka ariko icyabimfashije n'uko naretse ikigare ntandukana n'ababinywaga bose."


Kinyarwanda
English
Swahili









