Polisi yarashe umugabo ukekwaho ubwicanyi n’ubujura
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe uwitwa Dukuzumuremyi Eric, wakekwagaho ubujura no kwica umumotari wakoreraga mu Karere ka Kirehe.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2025, nibwo Polisi yarashe Dukuzumuremyi nyuma yo kwiruka ashaka gutoroka abapolisi bari bamuherekeje ubwo yari agiye kwerekana ahantu yagiye ahisha ibyo yibye abaturage mu bihe bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye Mama Urwagasabo ko uwarashwe yabanje kwica umumotari mu Karere ka Kirehe, akanamwiba moto hanyuma aratoroka.
Yagize “Yari umujura wiba akica yabikoraga hirya no hino hatandukanye ariko by’umwihariko mu karere ka Kirehe, ejobundi rero mu ijoro ryo ku itariki 2 Mutarama 2026 yateze umumotari amwambura moto aranamwica, ku bufatanye n’abaturage Polisi yahise itangira kumushakisha tuza kumubona, muri iki gitondo rero ni bwo yari agiye kwerekana bimwe mu bikoresho agenda yiba hirya no hino, aho agenda abibika, ageze mu nzira ariruka ashaka gucika polisi, iramurasa yitaba Imana.”
Amakuru avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyagatare.
SP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka kubera ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









