issa
Bruno Ferry yasabye abakinnyi ba Rayon Sports kutazasohoka mu kibuga bicuza

Jan 9, 2026 - 13:52
 0

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Bruno Ferry  yatangaje ko imyiteguro y’umukino azakina na APR FC yibanze cyane ku gukora ku marangamutima y’abakinnyi, kuko ari ingenzi cyane mu mikino nk’iyi ikomeye, ariko kandi abasaba kudahusha uburyo mu gihe bari imbere y’izamu kugira ngo batazasoza mu mukino bicuza.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mutarama 2026 gitegura umukino wa Super Cup ikipe ya Rayon Sports izakinamo na APR FC. Bruno Ferry yavuze ko yakoresheje abakinnyi imyitozo igamije gufasha kugenzura amarangamutima yabo haba imbere y’umukino no mu gihe uri kuba, mu rwego rwo kwitwara neza imbere y’igitutu bashyizweho n’uwo bahanganye.

Yagize ati “Kugira ngo dutsinde, tugomba kwitegura mu buryo bwose bushoboka, kuko uwo tuzaba duhanganye azadushyiraho igitutu uko byagenda kose. Twafashe ingamba zikwiye kandi twitoza dukurikije uko umukino uzaba umeze.”

Uyu mutoza yavuze ko yifuza kubona ikipe ikina nk’ishaka gutsinda, ikina idatinya kandi ikagerageza amahirwe yayo yose. Yashimangiye kandi ko intego ari ugutsinda no gutwara igikombe, ariko anasaba abakinnyi kugaragaza umukino mwiza, ushimishije kandi ufite ireme.

Yagize ati “Nasabye abakinnyi gutanga byose bafite. Ndashaka umukino wuzuye, urangwa no kwitanga n’imbaraga, kandi cyane cyane tukirinda gusohoka mu kibuga twicuza. Icy’ingenzi ni uko dusohoka twumva ko twakoze inshingano zacu neza.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bashya bageze mu ikipe, umutoza yagaragaje ko anyuzwe n’akazi ubuyobozi bwakoze mu kubazana. Nubwo igihe cyo gukorana na bo cyari gito, yavuze ko ari abakinnyi bafite ubunararibonye ku buryo bashobora kwinjira vuba mu mikinire y’ikipe no gutanga umusaruro witezwe. Yongeyeho ko babitezeho byinshi, haba kuri uyu mukino no mu gice cya Kabiri cya shampiyona.

Hari n’ibihuha byakwirakwiye mu cyumweru gishize bivuga ko umukinnyi ukomoka muri Burkina Faso, Aziz Ben Dao, atemerewe gukina, Umutoza yabyamaganiye kure, ashimangira ko umukinnyi ahari kandi yemerewe gukina, ndetse ko ibyangombwa bye byose byamaze kuboneka.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2026. Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

May be an image of text that says '> 47 O kOL'

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373