
Umuraperi Young Scooter yitabye Imana
Umuraperi w'Umunyamerika Young Scooter yitabye Imana azize ibikomere nyuma yo kuvunika arimo ghunga polisi.
Umuraperi wo muri Amerika, Young Scooter yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ku isabukuru ye y'imyaka 39 y'amavuko, ubwo yageragezaga gucika inzego zishinzwe umutekano akavunika.
Polisi yo muri Atlanta yatangaje ko yakiriye telefone bababwira ko aho Young Scooter ari hari kubera amakimbirane ndetse harimo n'abafite imbunda.
Ako kanya Polisi yahise ihagera ariko bamwe mu bantu bari bafite imbunda batangira kurasa ku bashinzwe umutekano.
Polisi yavuze ko babiri bahise batoroka, mu gihe Young Scooter yahise asimbuka igipangu ashaka gucika ariko ntibyamuhira kuko yahise avunika.
Polisi yakuyeho ibihuha bivuga ko aribo bamurashe, ahubwo ko yazize ibikomere yagize ubwo yacikaga akavunika.
Umuyobozi wa Polisi murI Atlanta Lt. Andrew Smith, yavuze ko ubwo bamusangaga aho yavunikiye bahise bamwihutana mu bitaro bya Grady Marcus Trauma Center aba ariho naho agwa.
Umuraperi Young Scooter yitabye Imana