issa
Byagenda bite ngo P Diddy yisubize icyubahiro yahoranye?

Jul 4, 2025 - 18:51
 0

Icyubahiro cya Diddy cyarangiritse ariko nticyavuyeho burundu, Nyuma y’uko urubanza rwa Sean Diddy Combs rusomwe i New York ku wa Gatatu, amarangamutima yarashegeshe hanze y’urukiko, aho abafana n’abigaragambya bari mu makimbirane akomeye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku cyemezo cyafashwe.

Bamwe batekerezaga ko uyu muhanzi wa Rap akwiye kuba yarahanwe ku byaha bikomeye, aho kuba ku byoroheje bibiri gusa ari byo yahamijwe.

Ariko abo bari bake ugereranyije n’abafana n’abanyamukuru bamushyigikiye, bari baririmba bati “free Diddy”, ndetse bafite amavuta y’abana mu birori byo kwishimira icyemezo cy’urukiko.

Ibyemezo bitandukanye byafashwe n’akanama nkemurampaka ntibyatanze umwanzuro usobanutse neza ariko byabonetse nk’ibiruta ibyo benshi bari biteze ku ruhande rwa Diddy. 

Nubwo bimeze bityo, aracyahanganye n’igihe kinini ashobora gufungirwa ndetse n’imanza z’amafaranga nyinshi z’abamurega mu nkiko. Izina rye ryamaze kwangirika burundu kubera amezi menshi y’ibirego bikomeye n’amabanga mabi byagiye ahagaragara hamwe n’ibyaha bibiri yahamijwe.

Nyamara, hari abasesenguzi bemeza ko ibyo bitazamubuza kugerageza kugaruka mu ruhando rwa muzika n’ibyamamare.

Nk’umwanditsi w’indirimbo, umuraperi, umucuranzi n’umuyobozi wa kompanyi isohora indirimbo, Combs  wabanje kumenyekana ku izina rya Puff Daddy  yari umwe mu batumye injyana ya hip-hop na R&B izamuka cyane mu myaka ya 1990. 

Yatangije inzira y’umuziki ya Notorious B.I.G na Mary J. Blige, asinyisha abahanzi nka Faith Evans, 112, Mase na Janelle Monáe muri kompanyi ye ya Bad Boy Records, ndetse anakorana n’ibyamamare nka Mariah Carey, Usher na Busta Rhymes.

Yatsindiye ibihembo bitatu bya Grammy nk’umuhanzi, ndetse atsindira icy’indirimbo ye ikunzwe cyane mu njyana ya pop mu 1997, “I’ll Be Missing You”, yakoreshejemo igice cy’indirimbo ya The Police yitwa “Every Breath You Take”  nk’icyubahiro yahaye Notorious B.I.G wapfuye arashwe.

Combs yari umwe mu bantu bazwi cyane mu njyana ya hip-hop, nk’uko August Brown, wandika iby’umuziki mu kinyamakuru Los Angeles Times, abivuga. 

Yari umuntu w’ingenzi cyane mu guhindura iyo njyana no guteza imbere urwego rw’umuziki muri rusange rukarushaho kuba urucuruza kurusha kwishimisha.

Ariko se nubwo afite ibi bigwi bikomeye, ariko bikaba byaramaze gusigwa icyasha, arasabwa iki ngo yisubize iri kuzo?

Kugira ngo P. Diddy yongere yubahwe nyuma y’ibyaha n’ibirego bimukomereye, bisaba urugendo rutoroshye ariko rushoboka  rugizwe n’intambwe z’ukuri, kwicisha bugufi, no kwiyubaka buhoro buhoro.

Kwemera ibyo yakoze no gusaba imbabazi mu ruhame, yagaragaza ko yumvise neza uburemere bw’ingaruka z’ibikorwa bye, cyane cyane ku bagore bamushinje ihohoterwa.

Kwitandukanya burundu n’ishusho ya kera yari yubakiye ku gukoresha ububasha, yareka kwiyerekana nk’icyamamare gikunzwe, ahubwo akajya yitwara nk’umuntu ugiye kwiyubaka no gucisha make. Yakwirinda ibitaramo, ibiganiro n'itangazamakuru, cyangwa indirimbo zigaragaza ubwirasi cyangwa ubukire burenze.

Gukorana n’imiryango ifasha abahuye n’ihohoterwa, ashobora no gutangiza umushinga wa “Restorative Justice” uha amahirwe abandi bantu bigeze gukora amakosa bagakosoka. Ibi si ukwishyira hejuru, ahubwo ni ukwerekana ko yahindutse, kandi yiteguye gukora ibyiza atabitezemo inyungu.

Gusubira muri muzika ari umuntu mushya, ufite ubutumwa, aramutse asubiye mu muziki, indirimbo ze zagombye kuba zishingiye ku bitekerezo byubaka, ubutumwa bwo kwihana no kubabarira, kugaruka mu muziki si icyaha, icyaha ni ugukoresha injyana n’amajwi nk’uburyo bwo kwirengagiza ibikomere wateje abandi.

Ikiruta byose P Diddy abaye arekuwe yaharanira kuba yatangira inzira yo kubaka ikizere buhoro buhoro, atagamije ibindi ahubwo agamije kubaka imyitwarire mishya.

Jul 4, 2025 - 19:17