issa
Amahame 8 Umuherwe  Rockefeller yaraze umwana we 

Feb 6, 2026 - 12:12
 0

John D Rockefeller yabonye izuba mu 1915 apfa ku myaka 101 mu 2017.

Umuherwe w'ibihe byose mu mateka y'Amerika John D Rockfeller hari bimwe bifatwa nk'umurage yasigiye umwana we kugirango azabashe kusa ikivi cye, noneho ubutunzi bwo mu muryango ntibuyoyoke. Rockefeller yigeze kugenzura 90% by'ibikomoka kuri peteroli byo muri Amerika. 

Ihame rya mbere yamusabye kurangwa n'ikinyabupfura (Discipline). Uyu muherwe yandikiye umwana we urwandiko rw'ibanga amumenyesha ko ikinyabupfura kiruta kure kugira impano y'akataraboneka.

Yamumenyesheje ko inshuro nyinshi amafaranga ahindura imyitwarire. Ikindi yamumenyesheje ko ubutunzi butari ku murongo busenya kure imiryango. Ikinyabupfura niwo murage urenze wasigira umwana wawe.

Ihame rya kabiri:Kubaha igiceri cyose

John D Rockefeller yabwiye umwana we ko akwiriye kubaha igiceri cyose kubera buri kintu cyose kitwa ifaranga kigira agaciro.

Yamusobanuriye ko iyo utazi kubaha igiceri kimwe n'iyo watunga ibya mirenge bigucika ureba.

Ihame rya Gatatu: Kutaba umunyabute

Yamusabye ko yakwirinda kugira ubute kuko ubunebwe butera ubukene.

Ihame rya kane: Kugenzura abantu 

Rockefeller yasobanuye ko umukire agomba kumenya kugenzura abantu. Yavuze ko amafaranga akurikira abantu aho gukurikira ibitekerezo. Umuntu ubasha kugenzura abantu agera ku bukire.

Ihame rya Gatanu: Kugenzura uburakari

Rockefeller yabwiye umwana we ko akwiriye kugenzura umujinya kuko bigaragaza umunyembaraga.

Ihame rya Gatandatu: Gupangira ibinyacumi

Uyu muherwe yabwiye umwana we akwiriye kwirinda guteganyiriza amezi ahubwo aba agomba gupangira imyaka irenga 10 kuzamura. Yamubwiye ko benshi bananirwa kwihangana kugera ku butunzi bikabananira. Rockefeller yacuruzaga igihe.

Ihame rya Karindwi: Kutiringira amikoro aturuka ahantu hamwe

Yamubujije gukora umurimo umwe. Yamwibukije ko kwihambira ku murimo umwe bitera ubukene. Gukora ubucuruzi bwinshi bizana ubwigenge. Kugira ubutunzi bwinshi bitera kuba umunyembaraga.

Ihame rya Munani: Kurinda izina

Yavuze ko iyo ufite izina rikangirika bigorana kugaruka. Kuri iyi ngingo yamusobanuriye ko icyizere cyoroshya ibiganiro byose mu bucuruzi. Yamuhamirije ko kurangwa n'Ubunyangamugayo birinda ishoramari ryose waba ukora.

Feb 6, 2026 - 12:13