Ubusabe bwa Diddy bwatewe ishoti
Ubusabe bw'umuraperi P. Diddy wasabaga ko itariki yo kuburana yakwigizwa inyuma, byarangiye ubusabe bwe bwanzwe, bamutegeka ko agomba kuburana ku itariki yagenwe.
Urukiko rwa New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri uyu Gatanu rwanze ubusabe bwa Sean Diddy Combs wifuza ko yahindurirwa itariki yo kuzaburana ikigizwa inyuma.
Bikaba biteganyijwe ko uyu mugabo azaburana ku wa 05 Gicurasi 2025, ariko akaba yifuzaga ko iyi tariki yakigizwa inyuma amezi abiri.
Abanyamategeko ba Diddy bavugaga ko ibirego byagiye byisukiranya umunsi ku munsi ku buryo batabonye neza umwanya wo kunyigaho neza, gusa umucamanza yanze iki cyifuzo.
Mu minsi ishize nibwo Diddy yongereye itsinda ry'abamwuganira bava kuri babiri bagera kuri Batatu kugira ngo bazabashe kumurwanaho
Diddy akaba yarongeyemo umunyamategeko Brian Steel waburaniye umuraperi Young Thug atsinda urubanza yashinjwagamo ibyaha birimo gushinga agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’intwaro.
Uyu munyamategeko aje yiyongera ku barimo Marc Agnifilo na Teny Geragos.
Diddy yafashwe ku wa 16 Nzeri 2024 afungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn muri New York, aho akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo gufata ku ngufu abagore n’abagabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









