Nta Jenoside yakorewe Abahutu-Uburundi bwanyomoje Minisitiri Kayikwamba wa DRC

Apr 19, 2025 - 11:12
 0

Binyuze kuri Amb. Gateretse Ngoga Frédéric, Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Uburundi bwanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC uheruka gutangaza ko mu 1994 kiriya gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abahutu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DRC, Wagner Kayikwamba aherutse gutangaza ko  akarere k'ibiyaga bigari kadakwiye kwibuka gusa Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994,  ahubwo muri uwo mwaka hari n’indi yakorewe Abahutu bo mu Burundi.

Yagize ati “Tuributsa andi makuba yabaye mu karere k’ibiyaga bigari kabaye mu icuraburindi igihe kirekire. Ni Jenoside yakorewe Abahutu b’i Burundi mu 1994. Yakozwe bucece, itwara ubuzima bw’ibihumbi by’abasivile.”

Uyu Muminisitiri yatangaje ko igihugu cye kiri inyuma y'Uburundi mu mugambi wo gusaba Loni kwemeza Jenoside yakorewe Abahutu muri icyo gihugu.

Kayikwamba yavuze ko muri 1994 i Burundi habaye Jenoside, mu gihe Jenoside rukumbi izwi ku Isi yabayeho muri uwo mwaka ari iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amb. Ngoga abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yasabye Minisitiri Kayikwamba kuvuguruza ibyo yatangaje kuko mu Burundi nta Jenoside yakorewe Abahutu yigeze ikorerwa mu gihugu cye.

Ati: “Mushiki wanjye Thérèse Wagner Kayikwamba, ibi si ukuri. Perezida wacu muri icyo gihe yari Sylivestre Ntibantunganya w’umuhutu. Ku rundi ruhande usome raporo ya Loni. Nta Jenoside yigeze ikorerwa abaturage bacu b’Abahutu bo mu Burundi muri icyo gihe.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko ibyavuzwe n’umukuru wa dipolomasi y’i Kinshasa bishobora gutuma Abarundi basubiranamo; amusaba kubivuguruza.

Kayikwamba yavuze ko mu 1994 i Burundi habaye Jenoside, mu gihe Jenoside rukumbi izwi ku Isi yabayeho muri uwo mwaka ari iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagize ati “Mushiki wanjye Thérèse Wagner Kayikwamba, ibi si ukuri. Perezida wacu muri icyo gihe yari Sylivestre Ntibantunganya w’umuhutu. Ku rundi ruhande usome raporo ya Loni. Nta Jenoside yigeze ikorerwa abaturage bacu b’Abahutu bo mu Burundi muri icyo gihe.”

Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bimaze igihe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bya Gisirikare aho ibihugu byombi bifatanya kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi bihugu byombi ku mugaragaro byifatanyije n'umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, ukaba warakomeje umugambi wo gukwirakwiza ingengabitekerezo mu karere cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC.

Apr 19, 2025 - 11:22

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.