
Kabila wananije M23 kenshi ubu yaba ari umwizerwa?
Uwabaye perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imyaka isaga 17, Joseph Kabila Kabange yatangaje ko yamaze gukandagiza ikirenge i Goma, abatair bake bakaba bibaza ku mikoranire ye na M23 batigeze bajya imbizi ku ngoma ye.
Kabila yari amaze igihe gisaga umwaka hanze y'Igihugu, akaba yaratangaje ko yari yaragiye muri Afurika y'Epfo ku mpamvu z'Amasomo.
Cyokoze mu ntangiriro z'uyu mwaka yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko Leta ya Kinshasa iyobowe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi ntacyo iri gufasha Abaturage, akaba anavuga ko ashaka impinduka z'ubuyobozi mu gihugu cye.
Ku wa18 Mata 2025, Perezida Kabila abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yamaze gukandagira i Goma.
Yagize ati " Namaze gukandagiza ikirenge i Goma, kugaruka wange si uruzinduko rusanzwe abubwo ni INTAGIRIRO. Igihe cyo guceceka cyararangiye. Abaturage ba Congo baradukeneye ko tubana mu mubabaro ariko no mu bikorwa. Iyi ni intangiriro."
Umujyi wa Goma, cyo kimwe n'igice kinini cy'Intara y'Amajyaruguru ndetse n'iy'Amajyepfo bigenzurwa n'umutwe wa M23, ibi bikaba bigaragaza ko bidapfa bidapfuka uyu mugabo agiye gufatanya n'Ihuriro AFC/M23 mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Kabila na M23 bafitanye mateka ki?
Perezida Kabila n'umutwe wa M23 baraziranye kuko ku wa 23 Werurwe 2009, Umutwe witwaga CNDP wasinyanye Amasezerano na Guverinoma ya Kinshasa yo kuvanga ubutegetsi n'Ingabo, ikaba yari iyobowe ma Perezida Joseph Kabila Kabange.
Ni amasezerano yarimo ingingo zitandukanye, harimo no gucyura impunzi z'Abanyekongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Nyuma yuko Leta ya Kabika idashyize mu bikorwa ibyo yemeranyijwe na CNDP, byabaye ngombwa ko yisubirira mu ishyamba igenda yahindutse M23 (Mouvement du le 23 Mars).
Muri 2012 uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Goma, cyokoze uza kuwuvamo nyuma y'igitutu cy'Amahanga ndetse Perezida Kabila yitabaza ingabo za SADC, MONUSCO n'iyindi mitwe baza kunesha M23 irahunga.
Muri 2018 Perezida Kabila afatanyije na Corneille Nangaa bimitse Tshisekedi, gusa amakuru akaba avuga ko aba bagabo batatu amasezeno bagiranye yaje kutubahirizwa.
Ibi byatumye Corneille Nangaa ashinga ihuriro "Alliance Fleuve Congo", ndetse riza kwihuza n'umutwe wa M23 wari umaze igihe gito wongeye kubura intwaro.
Kabila yaba ari kubarizwa mu ihuriro AFC M23?
Uko bimeze kose, nubwo Kabila ataratangaza ko yamaze kwihuza n'ihuriro AFC/M23, barakorana bya hafi kuko yamaze kugera i Goma kandi atari umushyitsi, ibi bivuze ko yamaze kwihuza n'iri huriro kandi arindiwe umutekano n'Abarwanyi ba M23.
Ikindi ni uko yatangaje ko ataje muri Congo nk'umushyitsi, ahubwo aje mu bikorwa aho agomba kubana n'Abanyekongo mu bibi no mu byiza.
Joseph Kabila, ni inshuti y'Akadasohoka ya Corneille Nangaa gusa yakatiye urwo Gupfa bamwe mubayobozi ba M23 ubwo yari akiri ku butegetsi. Ibi bikaba bishyiraho urujijo, niba Corneille Nangaa yaramaze kuba umuhuza wa M23 na Kabila.